skol
fortebet

KNC yarakariye abasifuzi bituma asesa Gasogi United

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 27, Jan 2024

KNC yarakariye abasifuzi bituma asesa Gasogi United

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko guhera uyu munsi aseshe iyi kipe kubera ko atakwihanganira "umwanda uri muri ruhago."

Nyuma yo gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona,KNC yikomye abasifuzi abashinja kumwiba bikomeye byatumye ahitamo gusesa iyi kipe.

Perezida KNC yatangaje ko asheshe ikipe ya Gasogi United guhera none kubera umwanda uri mu mupira w’amaguru kugera no mu bakiri bato arera.

Yagize ati:“Gasogi ndayisheshe guhera uno munsi, twihanganiye arbitrage inshuro nyinshi ariko ibi ntabwo byaduteza imbere, Iyi message mvuye no kuyiha Staff, ntabwo nakwisubira nta nubwo nicuza, ubu nta muntu nagira inama yo gushora mu mupira wo mu Rwanda”

Yavuze ko abamufitiye amafaranga barayagumana, abandi agiye kwicara akareba ibisabwa.

Uyu yavuze ko ntacyakorwa ngo agaruke mu mupira w’amaguru kuko yafashe umwanzuro.

Ibi niba ari ukuri,APR F irakomeje muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Ibitekerezo

  • Ni mitwe ya knc yabesheraga Aron birinda ava ku kazi ajira arira Nku mwana

    Ibyo knc avuga nibyo ruhago yomurwanda irihasi kbx

    Ibyo knc avuga nibyo ruhago yomurwanda irihasi kbx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa