skol
fortebet

KNC yasabye abakinnyi be kwishyurira ideni ry’abafana kuri Rayon Sports

Yanditswe: Friday 17, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyirayo,Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yavuze ko abakinnyi b’ikipe ye bazi neza ko barimo abafana ideni ndetse bararyishyura uyu munsi batsinda Rayon Sports igasoza umwaka w’imikino ibabaye.
Uyu munsi nibwo hateganyijwe uyu mukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona urabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa Cyenda.
Mu kiganiro Rirarashe cya Radio 1 cyo ku wa Kane, KNC yavuze ko abakinnyi n’abatoza ba Gasogi United bafitiye ideni abafana ndetse (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyirayo,Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yavuze ko abakinnyi b’ikipe ye bazi neza ko barimo abafana ideni ndetse bararyishyura uyu munsi batsinda Rayon Sports igasoza umwaka w’imikino ibabaye.

Uyu munsi nibwo hateganyijwe uyu mukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona urabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa Cyenda.

Mu kiganiro Rirarashe cya Radio 1 cyo ku wa Kane, KNC yavuze ko abakinnyi n’abatoza ba Gasogi United bafitiye ideni abafana ndetse bagomba kuryishyura kuri uyu wa Gatanu ubwo baza kuba bakina na Rayon Sports.

Ati “Abakinnyi bose ba Gasogi bafitiye ideni abafana. Ntekereza y’uko bagomba kuryishyura ejo [kuri uyu wa Gatanu]. Abantu bazareba umupira mwiza.”

Yongeyeho ati “Niba hari ibintu bimwe bishobora kundya ahantu, bikandya no ku musokoro, ni ukudatsinda uyu mukino. Byanze bikunze, ejo tugomba kubandagaza.”

KNC yahamagariye kandi abafana b’andi makipe bakunda umupira w’amaguru kujya kwihera ijisho uyu mukino uhuza Gasogi United na Rayon Sports.

Ku rundi ruhande, Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports, yamusubije agira ati “Ibyo ntibishoboka, nubwo twaba turi ba kajorite, aho turi ntabwo turi ku mwanya umwe na Gasogi United, ibyo tugomba kubishimangira.”

Ibiciro byo kwinjira kuri Stade ya Kigali ni 1000 Frw, 2000 Frw, 5000 Frw n’ibihumbi 10 Frw ndetse itike igurwa umuntu anyuze kuri *939#.

Mbere y’uyu mukino, Gasogi United iri ku mwanya wa 12 n’amanota 33 mu gihe Rayon Sports ifite amanota 47 ku mwanya wa kane.

Umukino ubanza wahuje aya makipe,warangiye uteje impaka kuko Rayon Sports yatsinze igitego 1-0 ariko Gasogi United yinjiza igitego kigaragara abasifuzi baracyanga bavuga ko uwagitsinze yaraririye kandi bibeshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa