skol
fortebet

KNC yavuze amagambo aca intege abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Monday 12, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’ikipe ya Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles yatangaje ko Rayon Sports ifite ibibazo byinshi ndetse ko mu mikino ibiri imbere izahuramo na APR FC n’ikipe ye ikabije yabonamo inota rimwe gusa.
Uyu mugabo yavuze ko amakipe atarakuye amanota kuri Gasogi United mu minsi yashize yahombye bityo na Rayon Sports bazakina ku munsi wa 15 wa shampiyona ifite ibibazo byinshi.
Ati " Rayon Sports ntacyo nayivugaho. Ni ikipe ifite ibibazo byinshi cyane. Ni ikipe yagiye itsinda ibitego ku byo (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ikipe ya Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles yatangaje ko Rayon Sports ifite ibibazo byinshi ndetse ko mu mikino ibiri imbere izahuramo na APR FC n’ikipe ye ikabije yabonamo inota rimwe gusa.

Uyu mugabo yavuze ko amakipe atarakuye amanota kuri Gasogi United mu minsi yashize yahombye bityo na Rayon Sports bazakina ku munsi wa 15 wa shampiyona ifite ibibazo byinshi.

Ati " Rayon Sports ntacyo nayivugaho. Ni ikipe ifite ibibazo byinshi cyane. Ni ikipe yagiye itsinda ibitego ku byo nkunda kuvuga ko ari ubwe ’Escrot’. Yego yagize amahirwe iratsinda ariko ntekereza ko ibihe irimo ubu bitayoroheye."

Yakomeje agira ati " Imikino isigaje hagati ya APR FC na Gasogi, ikoze ishyano yabonamo inota rimwe."

Abajijwe icyahindutse kugira ngo Gasogi United ibe ikomeje gutsinda imikino yikurikiranya, KNC yasubije ko icyahindutse ari abakinnyi be ngo bongereyemo imbaraga mu mikinire.

Ati " Hari imikino twajyaga dutsindwa, ukabona ko hatarimo kwitanga cyane ariko urabona ko abasore bari tayari kandi uko biri kose ntekereza ko tugenda tuba beza uko iminsi itambuka.

Abakinnyi barimo gukina bitanga, ukabona ko bataje gushaka inota rimwe ahubwo ari amanota 3. Ni amakipe make akura amanota kuri iki kibuga cya Musanze FC."

KNC yavuze ko intego bafite ari igikombe kuko ngo ntibaje kwifotoza.

Ati " Nabwiye abakinnyi ko tutaje hano kwifotoza, turi ku gikombe ndetse mbwira abantu ko tugomba gushyiramo imbaraga imikino ibiri isigaye tukayitsinda. Mu kwezi kwa mbere hari abakinnyi tuzongeramo. Tugomba kugira 11 babanzamo ariko n’abasimbura beza.

Ndatekereza ko ikipe itaravanye amanota kuri Gasogi , bizayigora kuko tugiye kuzamura urukiramende cyane."

Umukino Rayon Sports izakiramo Gasogi United uteganyijwe tariki 23 Ukuboza 2022. Ku munsi wa 14 wa Shampiyona Rayon Sports izaba yabanje kwakira APR FC muri ’derby’ ya Shampiyona y’u Rwanda iteganyijwe tariki 17 Ukuboza 2022.

Gutsinda Musanze FC byatumye Gasogi ihita ifata uwanya wa 4 n’amanota 22. Shampiyona iyobowe na Rayon Sports ifite amanota 28.

Ibitekerezo

  • #PRESIDENTSPROMOTION_IDASANZWE

    #DORE_ICYAYI_CY_ABAGABO_GITUMA_UGIRA_IJAMBO_IWAWE_WAKWIVUGA_IKIVUGO_CY_ABAGABO_UKUMVIKANA. +250789502321
    #Kirwanya #stress #kikarinda no #kurangiza #vuba!

    #TONGKAT NI #UMWIMERERE #NTANGARUKA #IGIRA KANDI #YONGERA #UBUSHAKE BWO #GUKORA #IMIBONANOMPUZABITSINA #KUBAGABO #IKANONGERA #UMUSEMBURO WA #TESTOSTERON
    +250789502321
    Iyi product igizwe n’ibintu bine (4in1) by’ingenzi biyiha ingufu n’ubushobozi bwo gufasha umubiri muburyo butandukanye ariko by’umwihariko ikaba Ari umwimerere kuko idakora nka drogue cg ikiyobyabwenge(Muri Asia bayise #Tongkat_coffee kubera ubushobozi bayiziho bwo guha umugabo imbaraga za kigabo zikenewe.Igizwe 100% n’ifu y’umuzi w’ikimera cya #Tongkat_Ali n’impumuro ya #coffee itarimo caffeine ndetse ikabamo isukari y’umwimerere itariyo munganda( ni umushongi w’igisheke)ndetse kandi ibamo n’amata aba yarakamuwemo amavuta kuburyo idashobora kongerera umubyibuho ndetse niyo waba urwaye Diabetes urayinywa ntigutere ikibazo cyo kuzamura isukari kuko ntasukari yo munganda iba yarongewemo.

    #Akamaro_ka_Tongkat_muri_rusange:

    - Ituma amaraso atembera neza mumitsi ikanatuma ubwonko bukora neza
    - irinda stress n’umunaniro w’ubwonko
    - yongera umusemburo w’abagabo wa Testosterone
    - irwanya umuriro wa Malaria
    - yongera imbaraga za kigabo(stamina & libido)
    - irinda kurwara diabetes ikanarinda igifu kurwara ibisebe(kumuntu wamaze kugira ibisebe kugifu iramufasha cyane)
    - ituma impyiko zikora neza ikanazongerera imbaraga
    - Irwanya cancer ya Prostate nubundi bwoko bwose bwa cancer,...
    Ibindi wakenera kumenya kuri iyi nyunganiramirire andika ijambo #Tongkat_Ali muri Google search yawe urebe byinshi biyivugwaho.

    Iyi nyunganiramirire y’akamaro gakomeye gutya wayibona uhamagaye +250 789502321/Whatsapp cg ukadusanga aho dukorera Kigali.
    Tunayikoherereza aho waba uherereye hose mugihugu no hanze yacyo.Hari n’izindi products nziza cyane nyinshi zibereye umuntu Ushaka kugira ubuzima bwiza no gukumira indwara mbere.

    Nta gihe KNC atavuze,ibyo ntibitangaje. N’ibitari ibyo azabivuga. Ariko igikombe ahora avuga koko basi yaziguriye icye mu iduka akakijyanira muri office akajya akireba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa