Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, KNC, yabwiye Rayon Sports ko iminsi y’igisambo irangirana n’umuvumo, nyuma y’igitego yatsinze Intare FC mu mukino ubanza wa ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro, gikomeje kurikoroza mu bakunzi b’umupira w’amaguru.
Ibi yabivuze nyuma y’aho iyi kipe ikuzwe cyane mu Rwanda ihawe penaliti itavugwaho rumwe aho abakinnyi b’Intare FC bavuga ko umukinnyi wabo yakoreye umupira hanze y’urubuga rw’amahina bityo bitagakwiye kuba penaliti.
Igitego cya mbere (…)

Igitego cya mbere muri uyu mukino cyatsinzwe na Paul Were kuri penaliti, ni cyo gikomeje kuvugisha benshi kubera ko yatanzwe nyuma y’aho Iradukunda Pascal yacenze ba myugariro b’Intare ateye ishoti umwe arikoraho n’akaboko umusifuzi yemeza penaliti.
Nyuma y’umukino iki cyemezo cyakomeje kugarukwaho cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse KNC mu kiganiro Rirarashe kuri Radio 1, yavuze ko iminsi y’igisambo irangirana n’umuvumo benshi bahuriza ku kuba ari Rayon Sports yavugaga.
Yagize ati “Ntabwo wakiba ngo wibe Intare, wibe Gasogi, iminsi y’igisambo irangirana n’umuvumo. Amarira y’abana ko ari mabi, umugabo urya ibiryo by’abana we aba agayitse. Reka mbabwire mujye ahantu mwicare mu ntebe ya penetensiya mwihane.”
Ibibazo by’imisifurire bikomeje kugarukwaho cyane muri iyi minsi ndetse hari abavuga ko Rayon Sports iri kwibirwa.
KNC uvuga ibi, ku mukino wahuje ikipe ye ya Gasogi United na Rayon Sports, yangiwe igitego cya Maxwell Ndjoumekou aho umusifuzi yavuze ko yaraririye.
Iki cyemezo nticyishimiwe n’uyu muyobozi kuko yandikiye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) asaba kurenganurwa.
IVOMO:IGIHE
Ibitekerezo
wowe knc ntacyowazutubwira wavuzeko rayon nigutsinda uzahabwa igihembo cyo kwiyemere ngahogenda urinate
Kubera amagambo yuyu mugabo sinkishaka kumva Radio/tv1. Iyo mpageze nkora next. Ari gutuma nanga byinshi bifite aho bihuriye nawe