skol
fortebet

KNC yibasiye General uyobora Kiyovu Sports kubera ibyo yatangaje

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 16, Sep 2023

KNC yibasiye General uyobora Kiyovu Sports kubera ibyo yatangaje

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yabwiye Perezida wa Kiyovu Sports Association, Ndorimana Jean François Régis ‘Général’, ko nta n’ubushobozi bwatunga ikipe y’akagari afite.

Ibi yabivuze nyuma y’aho uyu mugabo yari yigambye ko ariwe uyobora ikipe kandi bizwi ko izo nshingano ari iza Mvukiyehe Juvenal.

Nyuma y’umukino Gasogi United yanganyijemo na Kiyovu Sports igitego 1-1,habaye guterana amagambo mu itangazamakuru hagati y’aba bagabo bombi.

KNC uyobora Gasogi United yaciye amarenga ko Perezida wa Kiyovu Sports Association, Ndorimana Jean François Régis ‘Général’, atagomba kwikomanga ku gatuza kuko adafite ubushobozi bwo gutunga ikipe.

Yagize ati "General nyubaha.Dutanga amafaranga s’ukuza kuvuga amagambo gusa.Mugiye kubara amafaranga yahaye Kiyovu Sports ashobora kuba atarenga na miliyoni 10 FRW.

Uyu mugabo witwa Général ushaka gukora coup d’etat nta ntwaro,nta n’abasirikare yatunga Kiyovu Sports ukwezi?.

Uwo General uretse no kuba Perezida wa SC Kiyovu Sports nta n’ikipe y’akagari yatunga."

Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yavuze ko Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal, akwiye kubahwa kubera amafaranga yashoye mu Urucaca.

Ati "Général ubundi n’igiki nta Kiyovu?.Ndatangiza ubukangurambaga bwo kubahisha Juvenal,ntakwiriye gusuzugurwa.Ubu navugana nawe kuko nibura dutanga amafaranga muri iyi League.

Mbere y’uko aza[Juvenal],wakinaga na Kiyovu,Gasogi igahabwa Soda gusa kugira ngo haboneke itike iyijyana i Rubavu."

KNC yabwiye General ko we ubu nibura amaze gutanga arenga miliyari mu mupira w’amaguru mu gihe we ngo nta na miliyoni 10 FRW aratanga.

Ubwo yabazwaga k’umuyobozi wa Kiyovu,General yagize ati "Ndi Perezida waKiyovu Sports Association kuko natowe,Juvenal ayobora Company.Ninjye Perezida wa Kiyovu Sports.

Ku rundi ruhande,Perezida wa Kiyovu Sports Association, Ndorimana Jean François Régis ‘Général’, yaciye amarenga ko umukino ikipe ye yanganyijemo na Gasogi United igitego 1-1 wabayemo amanyanga.

Yavuze ko penaliti yatanzwe atayemera ndetse yemeza ko ikipe ya Kiyovu Sports yibwe.Ati "Turibwe sinyuzwe n’imisifurire y’uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa