skol
fortebet

KNC yise ikipe ya Kiyovu Sports bazahura umurwayi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 11, Sep 2023

KNC yise ikipe ya Kiyovu Sports bazahura umurwayi

Sponsored Ad

skol

Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, Perezida wa Gasogi United yasabye abakunzi ba Kiyovu Sports kuzaza kurwaza iyi kipe yabo yise umurwayi ndetse ko atayikunda.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mbere y’umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona,KNC yavuze ko Kiyovu Sports ari ikipe iri mu bihe bibi bigendanye n’imikino imaze gukina ndetse n’ibitego yatsinzwe muri Shampiyona.

Ati "Turi abasportifs kandi tugomba gutanga icyo bidusaba byose gutanga ngo dutsinde ikipe tudakunda,ndagira ngo mbibabwire,Kiyovu sinyikunda kimwe nuko nayo itadukunda.

Mbere na mbere Kiyovu iri mu bihe bibi,buri musportif wese arabibona.Ngira ngo imaze gutsindwa ibitego ngira ngo 8 mu mikino 2.Niyo kipe imaze guca agahigo gusa ibyo ntibitureba ndashaka abantu babyumve neza,ntibitureba nta nubwo dushinzwe kuvuga ngo dukwiriye kugirira impuhwe Kiyovu.Imana niyiduha neza dushobora gukuba ibitego yatsinzwe mu mikino ibiri iheruka gukina.

KNC yakomeje kwishongora ku bayovu ndetse anabateguza ko azabatsinda.Ati” Ndabwira abayovu, ntimwishimye ariko ni muze murwaze umurwayi wanyu, tumunogonore muhari.

Mu by’ukuri hari abantu bavuga ngo urimo urakanga abayovu ntibazaza.Nibashaka barorere,twebwe iyo dushaka ni amanota.Ndabwira Urubambyingwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru nimuze tubanze dushyire ibintu ku murongo.”

Gasogi United izakina na Kiyovu Sports tariki ya 16 Nzeri 2023 ku mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona.

Iyi Gasogi yatsinze APR FC kuri iki cyumweru igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabahuje.

Ibitekerezo

  • Ibyo knc avuga ni amaco y’inda kugira ngo umujyi wa Kigali umwihere udufaranga.Mbere yo kwanga KIYOVU azavaneho icyatsi n’umweru kuri iriya ngirwa shene ya television.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa