Kounde yavuze amagambo Guardiola yakoresheje amureshya ntayahe agaciro
Yanditswe: Tuesday 13, Sep 2022
Myugariro Jules Kounde ukinira ikipe ya Barcelona yatangaje ko Pep Guardiola yamubwiye ko ’amukunda’ mu rwego rwo kumwumvisha ko agomba kwerekeza muri Manchester City.
Uyu mufaransa yinjiye muri Barcelona avuye i Sevilla mu mpeshyi ishize nyuma y’intambara ikomeye yabaye hagati ya Barcelona na Chelsea.
Chelsea yifuzaga cyane gusinyisha Kounde mu 2021 ariko yanga kwishyura Sevilla miliyoni 67 z’ama pound yashakaga.
The Blues bumvise ko bari hejuru mu mpeshyi ishize kubera ibibazo (…)
Myugariro Jules Kounde ukinira ikipe ya Barcelona yatangaje ko Pep Guardiola yamubwiye ko ’amukunda’ mu rwego rwo kumwumvisha ko agomba kwerekeza muri Manchester City.
Uyu mufaransa yinjiye muri Barcelona avuye i Sevilla mu mpeshyi ishize nyuma y’intambara ikomeye yabaye hagati ya Barcelona na Chelsea.
Chelsea yifuzaga cyane gusinyisha Kounde mu 2021 ariko yanga kwishyura Sevilla miliyoni 67 z’ama pound yashakaga.
The Blues bumvise ko bari hejuru mu mpeshyi ishize kubera ibibazo by’ubukungu bya Barcelona ariko yaje kubona amafaranga isinyisha uyu mukinnyi.
Ariko Kounde nawe yari mu mbona za Guardiola mu mwaka wari wabanje , mbere y’uko City isinyisha Ruben Diaz.
Kounde yatangaje ko yanze ubusabe bwa Guardiola, nubwo uyu mutoza wa City yamubwiye ko ’amukunda’.
Abajijwe niba yarifuzaga kwerekeza muri Manchester City, Kounde yagize ati: ’Yego, mu mwaka wanjye wa mbere i Sevilla [impera za shampiyona ya 2019-20].
’We [Guardiola] yarampamagaye. Yambwiye ko ankunda kandi ko yatekerezaga ko nahuza n’uburyo akina.
’Mu buryo runaka, yego. Naganiriye cyane ku mupira w’amaguru na bombi. Kandi nibyo nkunda.
’Ikintu cya mbere, mu biganiro nagiranye nabo, nasanze bombi barambonye nkina - bazi ubushobozi bwanjye neza.
Uyu myugariro yatangiye neza muri FC Barcelona ndetse ashobora kubona umwanya uhoraho natagira ibibazo by’imvune.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *