"Ku bwanjye mfite icyizere ko tuzabatsinda"-Kalisa Rashid avuga ku mukino wa APR FC
Yanditswe: Saturday 28, Oct 2023
Umukinnyi wa Rayon Sports,Kalisa Rashid,yatangaje ko we na bagenzi be biteguye neza mukino w’ishyiraniro na APR FC ndetse ko bafite icyizere ko bazawutsinda.
Nyuma y’imyitozo yo kuwa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira,Kalisa uri mu bashobora kubanza yatangaje ko agendeye ku kuntu bitwaye nta kabuza ko bazabona amanota atatu.
Yagize ati "N’umukino twiteguye neza.N’umukino tugiye gukina tuvuye mu mukino w’ubushize twabatsinze.Dufite motivation ko imikino yashize twabatsinze kandi tumeze neza.Ku bwanjye mfite icyizere ko tuzabatsinda.
N’umukino utoroshye,niwo ukomeye kurusha iyindi mu gihugu cyacu,n’umukino tugomba kwitegura neza.Ku bwanjye ibishoboka byose mba nabikoze,niteguye neza.Imana nidufasha tukabyuka neza,twizeye ko tuzitwara neza."
Kalisa abajijwe ku kibazo cy’imisifurire ivugwa mbere y’uyu mukino,yagize ati "Ku bwanjye nasaba abazadusifurira kudusifurira neza kugira ngo n’umukino ube mwiza.Ntekereza ko ababatoranya bazareba ababikwiriye bashoboye uriya mukino."
Ubutumwa yagize icyo asaba abafana ati:"Icya mbere nuko baza kudushyigikira.Abari bahari babonye ko ubushize twitwaye neza.Tumeze neza,natwe twiteguye neza.Ndabizeza ko tuzabahereza ibyishimo. "
Umutoza Mohamed Wade we yabwiye abanyamakuru ati: "Buri wese ameze neza kandi twiteguye kubona amanota 3.Ikipe imeze neza kandi buri wese yiteguye gukina umukino.Nanjye nakinnye imikino ya derby nyinshi,nta kibazo mfite.Nta gitutu gihari.
Reka twite ku ikipe yacu,dukine uko dusanzwe dukina,dushake uko twatsinda uwo umukino.
Imbaraga zacu nkuko mubizi n’abafana bacu.Bazaze badushyigikire kandi bazataha bishimye."
Rayon Sports imaze gutsinda APR FC inshuro 3 zikurikirana ndetse kuri iyi nshuro irashaka kuyitsinda indi nshuro ikore agahigo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *