skol
fortebet

Ku masengonda yanyuma REG BBC yongeye gutsinda umukino wa kabiri wa BAL 2022[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 10, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku masegonda yanyuma bigoranye REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino BAL yatsinze SLAC amanota 83-81 maze uba umukino wa 2 itsinze muri 5 igomba gukina.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wabereye muri Dakar Arena kuri uyu wa Gatatu, REG yafashijwe n’amanota atatu ya nyuma yinjijwe na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson mu gihe haburaga amasegonda ane ngo urangire.

Agace ka mbere karangiye REG BBC yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota arindwi (22-15), ariko SLAC irayagabanya kugeza ubwo agace ka kabiri karangiraga amakipe yombi anganya 42-42.

Iyi kipe yo muri Guinée yashoboraga kuyobora umukino mu gace ka gatatu, ariko umupira Nshobozwabyosenumukiza yahaye Cleveland Joseph Thomas JR uvamo amanota atatu yafashije REG BBC kugira 64-63.

Amakipe yombi yagiye mu gace ka nyuma harimo iryo nota ry’ikinyuranyo, akomeza gukubana mu minota 10 ya nyuma kugeza ubwo haburaga amasegonda ane ari 80-81, ariko Nshobozwabyosenumukiza ahita atsinda amanota atatu yatumye intsinzi ibyinwa i Dakar no mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Umunyamerika Cleveland Joseph Thomas Jr yatsinze amanota 24 ku ruhande rwa REG BBC naho Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson atsinda 15.

Ku ruhande rwa SLAC, umukinnyi watsinze amanota menshi ni Marcus Christophe Crawford winjije 20 naho mugenzi we, Christopher Ewaoche Obekpa, yatsinze 17.

REG BBC yatangiye irushanwa itsinda AS Salé yo muri Maroc, izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 11 Werurwe 2022, ikina na Dakar Universite Club yo muri Sénégal.

Undi mukino uteganyijwe kuri uyu mugoroba ni uhuza AS Salé yo muri Maroc na Ferroviário da Beira yo muri Mozambique.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa