skol
fortebet

"Ku munsi wa nyuma hari imwe izagitwara, turimo kurwana ngo tuzageze kuri uwo munsi turi aba mbere." Eric Nshimiyimana

Yanditswe: Saturday 11, Feb 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsinda Sunrise mu mukino w’umunsi wa 16 umutoza wa AS Kigali yizeye guhatanira igikombe kugeza ku munsi wa nyuma dore ko n’intego batangiranye uyu mwaka w’imikino harimo no kuba bakegukana igikombe cya shampiyona.
AS Kigali yaraye itsinze Sunrise 1-0 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 16 ihita ifata umwanya wa gatatu n’amanota 32, inyuma ya APR FC ya kabiri ifite 34 naho Rayon Sports ya mbere ifite 36. Gusa aya makipe yombi yo ntarakina umukino wayo w’umunsi wa 16 kuko ari mu mikino (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsinda Sunrise mu mukino w’umunsi wa 16 umutoza wa AS Kigali yizeye guhatanira igikombe kugeza ku munsi wa nyuma dore ko n’intego batangiranye uyu mwaka w’imikino harimo no kuba bakegukana igikombe cya shampiyona.

AS Kigali yaraye itsinze Sunrise 1-0 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 16 ihita ifata umwanya wa gatatu n’amanota 32, inyuma ya APR FC ya kabiri ifite 34 naho Rayon Sports ya mbere ifite 36. Gusa aya makipe yombi yo ntarakina umukino wayo w’umunsi wa 16 kuko ari mu mikino nyafurika, ndetse na Police FC yambuwe uyu mwanya wa gatatu nayo ntirakina umukino wayo w’umunsi wa 16;kuko yagombaga gukina na Rayon Sports ikaba itari mu Rwanda.

Nyuma y’uyu mukino umutoza Nshimiyimana Eric wa AS Kigali yatangarije itangazamakuru ko kugeza ubu ari mubahatanira igikombe cya shampiyona kandi amakipe yose agishaka, bikaba ari ugutegereza umunsi wa nyuma.

Yagize ati"Twese turashaka igikombe, amakipe yose ashaka igikombe, ariko ku munsi wa nyuma hari umwe uzagitwara, turimo turarwana ngo turebe ko uwo munsi wa nyuma tuzaba turi aba mbere."

Eric avuga kandi ko aho bari uyu munsi ku rutonde atari ho bifuzaga, gusa ngo naho bari si habi, bakaba bagiye gukora ibishoboka byose bagatsinda umukino ku mukino kugira ngo babashe kwegukana igikombe cya shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa