skol
fortebet

Ku myaka 33,Sergio Aguero yasezeye ku mupira w’amaguru mu marira menshi

Yanditswe: Wednesday 15, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi w’ikipe ya Manchester City,Sergio Kun Agüero, yatangaje ko asezeye gukina umupira w’amaguru nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima akagirwa inama yo kureka gukina.
Ku myaka 33,uyu rutahizamu wakiniraga FC Barcelone ukomoka muri Argentine yatangarije itangazamakuru ko amagara aseseka ntayorwe,yahisemo guhagarika umupira w’amaguru ku myaka ye mike cyane.
Uyu munsi,tariki ya 15 Ukuboza 2021,nibwo Aguero yatanze ikiganiro cyaranzwe n’amarira menshi,asezera ku mupira w’amaguru wamugize (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi w’ikipe ya Manchester City,Sergio Kun Agüero, yatangaje ko asezeye gukina umupira w’amaguru nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima akagirwa inama yo kureka gukina.

Ku myaka 33,uyu rutahizamu wakiniraga FC Barcelone ukomoka muri Argentine yatangarije itangazamakuru ko amagara aseseka ntayorwe,yahisemo guhagarika umupira w’amaguru ku myaka ye mike cyane.

Uyu munsi,tariki ya 15 Ukuboza 2021,nibwo Aguero yatanze ikiganiro cyaranzwe n’amarira menshi,asezera ku mupira w’amaguru wamugize icyamamare ku isi yose.

Imbere y’abakinnyi babarirwa mu magana ba kera na b’ubu,abayobozi ndetse n’abanyabigwi batandukanye,Aguero yavuze ko yagiriwe inama yo gusezera umupira kubera ikibazo cy’umutima yaherukaga kugira.

Ati "Iyi nama niyo kubamenyesha ko nahisemo guhagarika gukina umupira w’amaguru. N’umwanya utoroshye.

"Nishimiye iki cyemezo nafashe, kuko ubuzima bwanjye buza ku mwanya wa mbere. Muzi impamvu nafashe iki cyemezo. Nari mu maboko meza y’abaganga, bakoze ibishoboka byose bansaba ko icyiza nakora ari uguhagarika gukina.

"Nafashe icyemezo mu minsi icumi ishize. Nakoze ibishoboka byose kugira ngo ndebe niba hari ibyiringiro ariko nta byiringiro byinshi.

"Nishimiye ibyo nagezeho mu mwuga wanjye. Nahoraga nifuza gukina umupira w’amaguru kuva mfite imyaka itanu. Inzozi zanjye zari ugukina mu cyiciro cya mbere, sinigeze ntekereza kujya mu Burayi.

"Ndashaka gushimira Independiente, aho nakuriye, Atletico Madrid, yangiriye icyizere mfite imyaka 18. Kuri City,bazi uko mbiyumvamo. Nahasize ibyiza. Ndabashimira cyane.

"No ku bantu bo muri Barça, babaye intangarugero mu buryo nafashwe. Naje muri imwe mu makipe akomeye ku isi ariko ibintu bibaho kubera impamvu. Ndashimira abantu bose. Ndashimira kandi ikipe y’igihugu ya Arijantine, ari nacyo nkunda cyane. "

Aguero yerekeje Camp Nou mu mpeshyi ishize, nyuma y’imyaka icumi myiza cyane yamaze muri Manchester City, aho yaje gukora amateka yo kuba uwatsinze ibitego byinshi kurusha abandi bose muri iyi kipe.

Ku wa 17 Ukwakira 2021,nibwo Aguero yakinnye umukino we wa mbere muri FC Barcelona ariko amahirwe yo kuyikinira ntiyaramba kuko yagize ikibazo ubwo FC Barcelone yari yakiriye Alavés ku wa 30 Ukwakira 2021.

Icyo gihe, yaguye hasi ari wenyine mu kibuga ntawe umuteze, ajyanwe kwa muganga byemezwa ko ari ikibazo cy’umutima.

Nyuma y’uyu mukino warangiye ari igitego 1-1, byemejwe ko ashobora kumara amezi atatu adakina ariko aza kugirwa inama yo gusezera umupira w’amaguru.

Yatsinze ibitego 260 muri City, atsinda ibitego 84 muri Premier League ku bw Pep Guardiola nawe wamamaye muri Barca.

Yagize uruhare runini mu gufasha City gutwara ibikombe bitanu bya shampiyona mu myaka icumi ishize.

Yakinnye inshuro eshanu gusa muri Barca ayitsindira igitego kimwe rukumbi mu mukino batsindiwe mu rugo ibitego 2-1 na mukeba ukomeye Real Madrid kuwa 24 Ukwakira 2021.

Aguero yahamagawe inshuro 101 muri Argentina kuva muri 2006. Yatsinze ibitego 41 akinna na Lionel Messi,umunyabigwi wa Barca.

Aguero asezeye nyuma yo gutsinda ibitego 426 mu mikino 786 yakinnye,ibikombe bya Premier League bitanu, ibikombe birindwi bya League cup, igikombe kimwe cya Copa America hamwe na Europa League.Yatanze imipira 118 yavuyemo ibitego.Yatwaye ibikombe 19 mu myaka 18 amaze akina.



Yatsindiye City igitego kitazibagirana mu mateka

Ibitekerezo

  • Yooo! Twamukundaga mubu turamukunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa