skol
fortebet

"Ku rupapuro Rayon Sports niyo ikomeye ndetse inahabwa amahirwe ariko twe ibyo ntibitureba." Ndayizeye Jimmy

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017

Sponsored Ad

Ni umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikipe ya Rayon Sports igomba kwakiramo Espoir FC, umutoza wa Espoir ngo yiteguye gukorera agashya Rayon Sports n’ubwo iri bube iri imbere y’abafana bayo kandi inafite abakinnyi bakomeye.
Umutoza w’iyi kipe ya Espoir Ndayizeye Jimmy avuga ko abizi neza ko Rayon Sports iri bube ikinira imbere y’abafana bayo benshi gusa ngo ibyo ntacyo bimubwiye, ngo bitegure kubona ibyo uyu mutoza abahishiye.
Yagize ati"baraba bari (...)

Yagize ati"baraba bari ku kibuga bamenyereye, imbere y’abafana babo kandi benshi ariko twebwe ntacyo bitubwiye. Urebye ku urupapuro ikipe ya Rayon Sports niyo ikomeye ifite abakinnyi benshi hari abaturutse i Burundi na Mali ariko ndibaza twe tutabirebera, oya ibyo si ibyo kuvugira hano muzabibonera mu ikibuga".

Ni umukino uteganyijwe ku isaha yab15:30’ kuri stade ya Kigali(Nyamirambo), kuri iyo saha kandi ku Kicukiro APR FC iraba icakirana na Gicumbi nabo mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa