skol
fortebet

"Kuba umukinnyi mwiza nta kinyabupfura ni ibintu bitandukanye"-Lomami avuga kuri Youssef wirukanwe

Yanditswe: Sunday 16, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’Agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel, yavuze ko icyuho cya Youssef Rharb cyagaragaye mu mukino banganyijemo na Musanze FC ubusa ku busa ku wa Gatandatu, ariko yongeraho ko kuba umukinnyi mwiza ariko ukagira ikinyabupfura gike ari ibintu bitandukanye.
Rayon Sports yakinnye uyu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona idafite Abanya-Maroc Youssef Rharb na Ayoub Ait Lahssaine bagomba gusubira muri Raja Casablanca yari yabatije.
Nyuma y’uyu mukino wabereye i Nyamirambo, Umutoza Lomami (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’Agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel, yavuze ko icyuho cya Youssef Rharb cyagaragaye mu mukino banganyijemo na Musanze FC ubusa ku busa ku wa Gatandatu, ariko yongeraho ko kuba umukinnyi mwiza ariko ukagira ikinyabupfura gike ari ibintu bitandukanye.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona idafite Abanya-Maroc Youssef Rharb na Ayoub Ait Lahssaine bagomba gusubira muri Raja Casablanca yari yabatije.

Nyuma y’uyu mukino wabereye i Nyamirambo, Umutoza Lomami Marcel yavuze ko nubwo Rayon Sports yatakaje amanota abiri ikiri mu rugendo rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona.

Ati “Ntabwo tuvuye mu guhatanira igikombe kuko umuntu areba ikipe bahanganye ziri imbere. Yego twatakaje ariko ntibivuga ko tuvuye mu bahatanira igikombe, kugeza ubu turacyarimo, Shampiyona ntabwo yoroshye kuko amakipe yose yariyubatse.”

Abajijwe niba kuri uyu mukino wa Musanze FC hagaragaye icyuho cya Youssef Rharb warebye uyu mukino yicaye mu myanya y’icyubahiro ari kumwe na mugenzi we Ayoub Ait Lahssaine, Lomami yavuze ko ari ukuri.

Ati “Yego, byagaragaye. Ariko n’abandi bari bahari bakoze ibyo bashoboye.”

Yakomeje avuga ko Youssef Rharb atari we mukinnyi wenyine Rayon Sports yagenderagaho, ariko hari abandi bari gushakwa ku buryo bakongerwamo muri uku kwezi.

Ati “Yousef ntabwo ari we mukinnyi gusa wafashaga Rayon Sports kuko yafashwaga n’abakinnyi benshi, kuba atakinnye cyangwa adahari ntabwo wavuga ngo izagira ibibazo. Nk’abakinnyi bahari bazakora. Turacyafite imyanya ibiri yo kongeramo abandi bashya, hari ibiganiro bihari ku buryo haza umuntu ukina hariya hagati n’undi ukina imbere.”

Lomami yavuze ko nubwo Youssef na Ayoub bafashije Rayon Sports nk’abakinnyi b’abahanga, ariko ikinyabupfura cyabo kitari cyiza.

Ati “Youssef na Ayoub, yego baje ari abakinnyi twari dukeneye, hari ibyo badufashije kuko kuri ubu ntabwo turi kumwe na bo. Ni igihombo, ariko n’abandi bahari bazakora kuko bari abakinnyi beza. Kuba umukinnyi mwiza ni byo, ariko ukaba umukinnyi mwiza na indiscipline [nta kinyabupfura] ni ibintu bibiri bitandukanye.”

“Mwebwe muri hanze, ntabwo mwamenya ibibera mu ikipe kuko mu muryango haberamo ibintu byinshi, ntabwo nabivuga ngo mbirangize. Kuba ubuyobozi bwafashe kiriya cyemezo, ntimubone ko ari icyemezo cyaje cyoroshye. Byari bikwiye ko perezida w’ikipe afata icyemezo nka kiriya kuko hari aho byari bigeze.”

Uyu mutoza yasobanuye ko ari we watanze raporo y’aba bakinnyi b’Abanya-Maroc kuko bari bamaze iminsi baranze gukora imyitozo.

Ati “Oya, ntabwo bigeze bangisha inama ahubwo ni njye wabatangiye raporo kuko ntibitabiraga imyitozo. Bari barabuze, ubwo bafite impamvu bari bararetse imyitozo, ntabwo twigeze tubabona mu myitozo ahubwo twababonye ejo [ku wa Gatanu] baza mu Nzove baje gufata ibintu byabo bagenda. Ntabwo twamenye icyabaye, twabyumvise kuri radiyo, kugeza ubu nta muyobozi turavugana ku kibazo cyabo, ariko nta kundi.”

Rayon Sports yakinnye na Musanze FC idafite Ndizeye Samuel na Mitima Isaac bombi barwaye.

Ku munsi wa 13 wa Shampyona, iyi kipe izakirwa na Etincelles FC kuri Stade Umuganda, ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa