skol
fortebet

Klopp yasinye ku kuguru k’umufana we wamwishushanyijeho [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 31, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kumuha ibyishimo bisendereye, umufana wa Liverpool yishushanyijeho Klopp ku kuguru ndetse kuri uyu wa Gatatu uyu mutoza yasinye kuri iyo shusho ye uyu mufana yishyizeho.
Jurgen Klopp yakoreye umunsi umwe mu bafana ba Liverpool ubwo yasinyaga kuri tatouage nini uwo mufana yishushanyije ku kuguru nyuma y’uko Liverpool itsinze Manchester City.
Umutoza wa Reds yafashwe n’amarangamutima ubwo umufana yazamuraga ukuguru hejuru y’urukuta amusaba niba ashobora kumusinyira mbere yo (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kumuha ibyishimo bisendereye, umufana wa Liverpool yishushanyijeho Klopp ku kuguru ndetse kuri uyu wa Gatatu uyu mutoza yasinye kuri iyo shusho ye uyu mufana yishyizeho.

Jurgen Klopp yakoreye umunsi umwe mu bafana ba Liverpool ubwo yasinyaga kuri tatouage nini uwo mufana yishushanyije ku kuguru nyuma y’uko Liverpool itsinze Manchester City.

Umutoza wa Reds yafashwe n’amarangamutima ubwo umufana yazamuraga ukuguru hejuru y’urukuta amusaba niba ashobora kumusinyira mbere yo kwifotozanya nawe.

Iki ni kimwe mu bintu bishimishije muri miliyoni byabaye kuri Liverpool ndetse abakinnyi bayo bazamuye iki gikombe ku nshuro ya mbere batozwa n’uwahoze ari umutoza wa Borussia Dortmund.

Kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Reds yatwaye Community Shield nyuma yo gutsinda ibitego 3-1 kuri Stade ya King Power. Trent Alexander-Arnold yafashije gufungura amazamu.

Rutahizamu ukomoka muri Arijantine, Julian Alvarez, yavuye ku ntebe yishyurira City hanyuma Darwin Nunez na we winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri akora akazi.

Umutwe we wagaruwe na Ruben Dias n’ukuboko bifasha Liverpool kubona penaliti nyuma gato yuko City itsinze igitego.

Nyuma y’aho uyu rutahizamu Nunez yatsinze igitego cya 3 n’umutwe ababaza abafana ba City batengushywe na rutahizamu wabo mushya Haaland.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa