Kudahabwa ku mafaranga Rayon Sports yahawe mu byatumye Gasogi United yanga gukina?
Yanditswe: Monday 23, Mar 2026
Nyuma y’uko Gasogi United yanze gukina umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona yatewemo mpaga na Rayon Sports ku wa 22 Werurwe 2026, hakomeje kwibazwa impamvu yaba yarabiteye ahavugwa nyinshi zirimo no kuba yarifuzaga guhabwa amafaranga yatanzwe na Al Hilal SC kugira yemere impinduka zakozwe.
Uyu mukino ubusanzwe wagombaga kubera kuri Kigali Pele Stadium ku Cyumweru, Saa Cyenda z’igicamunsi ariko wimurirwa kuri Stade Amahoro kuri uwo munsi Saa Yine z’ijoro ibyo Gasogi United itakojejwe kugeza yanze kujya kuwukina igaterwa mpaga. Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yibyabaye, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rwanda Premier League Jules Karangwa yavuze ko iyi kipe bayimenyesheje byose kandi mu nzira zikwiriye nubwo yo ivuga ko atari ko byagenze.
Abajijwe niba hari impamvu z’amafaranga Gasogi United yaba yarifuzaga zatumye ititabira uyu mukino, Jules Karangwa yavuze ko mu buryo bw’ibizwi, mu byo bagiye bagirana na Gasogi United iyo mpamvu ntayo bazi icyakora avuga ko Perezida KNC yavuze ko mu buryo bw’imyiteguro hari icyo bizahombya.
Ati" Mu byo yatwandikiye nta hantu na hamwe yigeze avugamo amafaranga, icyakoze mu byo yavuze, yavuze ko impinduka hari igihombo zizateza."
Rayon Sports yahawe amafaranga na Al Hilal SC ngo yimure umukino?
Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko ikipe ya Rayon Sports yahawe n’ikipe ya Al Hilal SC miliyoni 13 Frw, kugira ngo yemere kujyana umukino kuri Stade Amahoro ukinwe nyuma y’uwo kwishyura wa 1/4 cya CAF Champions League, iyi kipe yo muri Sudani yari yakiriyemo RS Berkane ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba tariki 22 Werurwe 2026.
Ibi ikipe Al Hilal SC yabikoze mu rwego rwo kugira ngo ibone abakunzi benshi ba ruhago biganjemo Aba-Rayons bari kuza kuyishyigikira nubwo nubundi byarangiye itsinzwe na RS Berkane igitego 1-0 ndetse ikanasezererwa itageze muri 1/2 cya CAF Champions League 2025-2026.
Kuri iyi ngingo kandi Jules Karangwa yavuze ko ibyo Gasogi United yakoze, yabikoze nyamara mu Ugushyingo 2025, nayo umukino yari kwakiramo Kiyovu Sports warakuwe kuri Kigali Pele Stadium ugashyirwa kuri Stade Amahoro ku mpamvu zisa neza n’izatumye himurwa uwo bari kwakirwamo na Rayon Sports, hagamijwe gushyigikira Al Hilal SC mu mikino Nyafurika.
Guhabwa amafaranga kwa Rayon Sports birahura neza neza n’ibyabaye mu Ugushyingo 2025, ubwo Gasogi United nayo yahabwaga abarirwa muri miliyoni 3 Frw na Al Hilal SC kugira ngo yemere ko umukino wayo ujyanwa kuri Stade Amahoro ngo ukurikire uwa mbere w’amatsinda ya CAF Champions League iyi kipe yatsinze MC Alger ibitego 2-1.
Iri tangwa ry’amafaranga, niryo rifatwa nk’imbarutso yo kwanga gukina umukino dore ko Perezida KNC mu biganiro yagiye avuga ko impinduka zizagira ingaruka ku myiteguro mu buryo bw’amafaranga nubwo atabitanze nk’impamvu yo kudakina.
Kudahabwa amafaranga ariko bisa nk’ibyabaye ubwo bakiraga Kiyovu Sports nayo ihinduriweho ikibuga ikajyanwa kuri Stade Amahoro nubwo amakuru agera kuri Kigali Today ahamya ko impande zombi ziyumvikaniye Kiyovu Sports ikavuga ko nta kibazo ifite cyatuma ihabwa amafaranga.
Kwanga gukina Gasogi United ibivugaho iki?
Mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio TV 1 muri iki gitondo Perezida wa Gasogi United KNC yarahiriye ko Rwanda Premier League itigeze imumenyesha impinduka.
Ati" Ndahiriye hano imbere y’Imana isumba byose inkuba inkubitire muri Studio mutange iyo baruwa mwahaye Gasogi United. Nimuyizane, mureke gucanganyikisha abantu, muyishyire hanze."
KNC abinyujije mu rubuga rwe rwa X kandi yasabye abakunzi ba ruhago gutuza amategeko akazatanga ubutabera.
Ati" Mwaramutse bakunzi b’umupira wamaguru. Ndasaba ko dutuza amategeko akazatanga ubutababera."
Guterwa mpaga kwa Gasogi United byahaye Rayon Sports amanota atatu byatumye igira, 42 ayishyira ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu gihe iyi kipe izanishyura miliyoni 2 Frw.
Gasogi United ivuga ko itamenyeshejwe mu buryo bukwiriye

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *