skol
fortebet

"Kugongana n’itegeko ntibigira umuntu umunyabyaha"-Akari ku mutima w’Umunyamakuru Jado Castar wafunguwe

Yanditswe: Monday 16, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru w’imikino ukundwa na benshi mu Rwanda ndetse wanabereye icyitegererezo benshi bagakunda uyu mwuga Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yahishuye byinshi ku buzima bwe muri gereza na nyuma yo gufungurwa nyuma y’amezi 8 yari amaze mu gipangu cya Gereza ya Kigali izwi nka "Mageragere".
Mu kiganiro kirambuye yahaye ikiganiro "Imbundo y’Ukuri kuri Radio B&B FM UMWEZI abereye umuyobozi,Jado Castar yavuze ko yigiye byinshi muri iki gipangu ndetse yabonye byinshi bitandukanye (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru w’imikino ukundwa na benshi mu Rwanda ndetse wanabereye icyitegererezo benshi bagakunda uyu mwuga Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yahishuye byinshi ku buzima bwe muri gereza na nyuma yo gufungurwa nyuma y’amezi 8 yari amaze mu gipangu cya Gereza ya Kigali izwi nka "Mageragere".

Mu kiganiro kirambuye yahaye ikiganiro "Imbundo y’Ukuri kuri Radio B&B FM UMWEZI abereye umuyobozi,Jado Castar yavuze ko yigiye byinshi muri iki gipangu ndetse yabonye byinshi bitandukanye nibyo yari yarabwiwe mbere y’uko ahagera.

Yagize ati "Umutima wanjye urabohotse,ntawe mfitiye uguhora cyangwa akangononwa ahubwo ndashimira igihugu cyanjye kuko nk’umuntu wari wakoze icyaha nabonye ubutabera bunoze kandi nyabwo.

Abajijwe uko yabonye Gereza,Bagirishya yagize ati "Bitandukanye n’ibyo nabwirwaga nibyo nagiye numva ko uhagiye aba agiye ikuzimu cyangwa Hell nkuko abongereza babivuga,ndagira ngo mbwire abanyarwanda nti hariya hari abantu b’abagabo birenze uko mwebwe muri hanze mwabyumva.

Hari abantu kandi ntanashidikanya ko igihe bazaba bagarutse muri sosiyete bazaba abantu b’ingirakamaro.Buriya kugongana n’itegeko n’ikintu cyoroshye.Kugongana n’itegeko ntibigira umuntu umunyabyaha,umubyaha n’ikindi kindi."

Bagirishya yavuze ko abari kugororwa harimo abantu b’umumaro ndetse ko na nyuma y’imyaka 20 cyangwa myinshi bagaruka bakagirira abantu akamaro.

Yavuze ko muri gereza ya Nyarugenge ubu hatinganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo harimo abishe amategeko rusange n’ibyaha bisanzwe.

Abajijwe icyamutunguye,yagize ati "Natunguwe no gukora kinyamwuga k’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa [RCS],mu mezi maranye nabo navuga nti "mbakuriye ingofero".Mu by’ukuri isura ninjiranyeyo itandukanye niyo nkuyeyo."

Uyu munyamakuru yavuze ko akimara gufungurwa yatunguwe n’umuvuduko w’iterambere igihugu.

Bagirishya yavuze ko icyaha yakoze acyemera ndetse agisabira imbabazi Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda ndetse anabashimira ko batamuteye amabuye bakimara kubimenya .

Isomo yize muri ibi byamubayeho ari uguharanira kurwanira inyungu z’igihugu ariko wirinda kugongana n’amategeko.Ati "Iyo wagonganye n’amategeko ukaza uvuga ko waharaniraga ishema ry’igihugu ibyo bita agaciro."

Yavuze ko nubwo ibi byabaye nta kizamubuza gukomeza guharanira ishema ry’igihugu n’iterambere ryacyo mu nshingano afite nizo yabona ariko nanone mu buryo bwiza.

Yongeyeho ko kandi yize ko "Ikintu cyose azajya akora aho gutekereza 2 ahubwo azajya atekereza 7 kugira ngo ataza kugongana n’amategeko."

Bagirishya abajijwe igihe azagarukira mu kazi,Bagirishya yagize ati "Nkuko bisanzwe ndahari ariko amezi 8 n’igihe kinini mu buryo bwa Business bisaba gukora cyane ndetse n’umuntu akajya gukora n’ibindi ariko umwanya wa mbere n’uw’itangazamakuru.Njya mbwira abantu ngo n’ibindi nabiba ariko ndi umunyamakuru w’Umwuga.

Kuruhuka ntabwo bizantwara igihe kinini.Reka mvuge nti ngiye gufata iki cyumweru kigiye gutangira,mfite umuryango ngomba kubaha umwanya wa mbere kuko bari bamaze amezi 8 barabuze umuntu wabo.Nyuma y’iki cyumweru akazi karakomeza.Icyo nabwira abanyarwanda...mfite ingufu,mfite icyizere...mfite ubuzima bwiza,nta kibazo mfite."

Jado Castar yatawe muri yombi muri Nzeri 2021 kubera icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano nawe ubwe yiyemereye.

Nyuma y’aho ikipe y’u Rwanda y’abagore yari imaze gusezererwa mu gikombe cy’Afurika cy’abagore cyabereye mu Rwanda hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021,kubera gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa,nibwo uyu mugabo yafashwe.

Castar wari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yari yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Yaje kujuririra Urukiko Rukuru ari narwo rwamukatiye gufungwa amezi umunani mu mwanzuro warwo wasomwe kuwa Mbere tariki 7 Werurwe 2022.

Mu bujurire bwe, Jado Castar yari yatakambiye Urukiko, arusaba kumugabanyiriza ibihano kuko mu kuburana kwe yemeye icyaha ndetse akagisabira imbabazi.

Uyu mugabo kandi yagaragaje ko ibyo yakoze byose yabikoze mu nyungu n’ishyaka ryo gukunda igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa