skol
fortebet

Kun Aguero agiye gusezera umupira w’amaguru atabishaka kubera ikibazo cy’umutima

Yanditswe: Saturday 20, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru yaturutse muri Espagne avuga ko rutahizamu Sergio Aguero yiteguye gutangaza ko asezeye ku mupira w’amaguru mu cyumweru gitaha,kubera ibibazo by’umutima
Uyu mugabo watsindiye ikipe ya Manchester City ibitego byinshi kurusha abandi bose bayikiniye,agiye gusezera ku mupira w’amaguru afite imyaka 33 gusa, nyuma yo kugira ibibazo byo guhumeka mu mukino FC Barcelona yakinnye na Alaves mu kwezi gushize,akajyanwa ku bitaro igitaraganya.
Umunyamakuru ukomeye Gerard Romero wa RAC1 yatangaza (...)

Sponsored Ad

Amakuru yaturutse muri Espagne avuga ko rutahizamu Sergio Aguero yiteguye gutangaza ko asezeye ku mupira w’amaguru mu cyumweru gitaha,kubera ibibazo by’umutima

Uyu mugabo watsindiye ikipe ya Manchester City ibitego byinshi kurusha abandi bose bayikiniye,agiye gusezera ku mupira w’amaguru afite imyaka 33 gusa, nyuma yo kugira ibibazo byo guhumeka mu mukino FC Barcelona yakinnye na Alaves mu kwezi gushize,akajyanwa ku bitaro igitaraganya.

Umunyamakuru ukomeye Gerard Romero wa RAC1 yatangaza ko Kun Aguero agiye guhagarika ruhago burundu kubera ikibazo cy’umutima.

Yagize ati "Kun Aguero yasezeye ku mupira w’amaguru.

"Ibibazo by’umutima bimuteye kuva mu bikorwa by’umupira w’amaguru ku ngufu.

"Mu cyumweru gitaha hateganijwe ikiganiro n’abanyamakuru cyo gusezera."

Ibindi bitangazamakuru byinshi bikomeye muri Espagne byihutiye kwemeza aya makuru.

Mu cyumweru gishize, raporo zo muri Espagne zagaragaje ko ikibazo cy’umutima gishobora gutuma Aguero ananirwa kujyana n’urwego rw’imikinire y’ababigize umwuga kandi ko atazashobora gukina ’ku rwego rusabwa na Barcelona’.

Barcelona ntiratangaza amakuru yizewe ku mimerere ya Aguero.

Ariko mu cyumweru gishize Aguero - winjiye muri Barca mu mpeshyi ku buntu yemjee ko azakomeza kuba mwiza.

Uyu munya Argentine yagize ati: "mwahawe ibihuha, ndababwira ko nkurikiza inama z’abaganga b’iyi kipe, nkoresha ibizamini kandi ndivuza kandi ntegereje iterambere ryanjye mu minsi 90.’

Aguero yatwaye ibikombe 15 harimo bitanu bya Premier League mu myaka icumi yamaze muri Man City, atsinda ibitego 260 mu mikino 390.

Yakiniye kandi inshuro 101 mu ikipe y’igihugu cye,atsinda ibitego inshuro 41. Yafashije Argentina gutwara Copa America iheruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa