Kunyagirwa na Rayon Sports ibitego 6-1 byatewe n’uko umutoza twari duhanganye yandushije amayeri y’umukino"Okoko Godefroid"
Yanditswe: Wednesday 03, May 2017
Umutoza wa Gicumbi FC, Okoko Godefroid, yagaragaje ko kunyagirwa na Rayon Sports ibitego bitandatu kuri kimwe byatewe n’uko umutoza bari bahanganye, Masoudi Djuma, yamurushije amayeri y’umukino byiyongeraho amakosa abakinnyi be bakoze ku giti cyabo gusa ngo aracyafite icyizere ko iyi kipe itazamanuka.
Kuri uyu wa Kabiri mu mukino w’ikirarane wagombaga kubera i Gicumbi ariko ukimurirwa kuri Stade ya Kigali ku busabe bwa Gicumbi FC, iyi kipe itozwa na Okoko Godefroid yatsinzwe ibitego 6-1 (…)
Umutoza wa Gicumbi FC, Okoko Godefroid, yagaragaje ko kunyagirwa na Rayon Sports ibitego bitandatu kuri kimwe byatewe n’uko umutoza bari bahanganye, Masoudi Djuma, yamurushije amayeri y’umukino byiyongeraho amakosa abakinnyi be bakoze ku giti cyabo gusa ngo aracyafite icyizere ko iyi kipe itazamanuka.
Kuri uyu wa Kabiri mu mukino w’ikirarane wagombaga kubera i Gicumbi ariko ukimurirwa kuri Stade ya Kigali ku busabe bwa Gicumbi FC, iyi kipe itozwa na Okoko Godefroid yatsinzwe ibitego 6-1 harimo bibiri bya Lomami Frank, bibiri bya Nsengiyumva Mustapha mu gihe Muhire Kevin na Kwizera Pierrot batsinze kimwe kimwe naho Ndayambaje Suleiman abona impozamarira ya Gicumbi FC.
Umutoza wa Gicumbi FC, Okoko (iburyo) yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 6-1
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Okoko yatangaje ko gutsindwa ibitego byinshi byatewe n’uko umutoza bari bahanganye yamurushije kwiga umukino ariko avuga na bamwe mu bakinnyi be bakoze amakosa akomeye yatanze ikipe.
Yagize ati “Nta muntu uza gukina ashaka gutsindwa ibitego byinshi. Uritegura ku ruhande rwawe undi akitegura ku ruhande rwe mukaza mugakina ufite amahirwe menshi no kumenya gusoma umukino kukurusha akagutsinda kandi yagutsinda na byinshi.”
“Urebye uburyo umukino twari twawuteguye, twari tuzi ko tubasha kubuza Rayon Sports gukina mu minota 15 ya mbere kuko yagombaga kuza ishaka igitego cya kare. Habayeho amakosa ku bakinnyi batubahirije amabwiriza bituma babona igitego ku munota wa 15 ni ukuvuga byatumye urukuta rusenyuka.”
Okoko yavuze ko mu buryo yari yateguye ikipe, yari yasabye abakinnyi bo hagati be kubuza abo hagati ba Rayon Sports gukina cyane cyane Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir na Niyonzima Olivier afata nk’umutima wayo gusa ntabwo bigeze babyubahiriza.
Masoudi Djuma (uwa kabiri iburyo) yari yagarutse mu mirimo, nyuma y’icyumweru ari mu bihano
Uyu mutoza wahoze atoza Mukura VS yabajijwe niba gukura umukino i Gicumbi imbere y’abafana ukimurirwa i Kigali hari uruhare yabigizemo avuga ko ‘adashobora gukunda ikintu kurusha ba nyirayo’ bityo yubahirije icyifuzo cy’abayobozi be.
Yagize ati “Ntabwo ushobora gukunda ikintu kurusha ba nyiracyo. Njye ndi umukozi wa Gicumbi FC, bambwiye bati tugende i Kigali ndagenda, ni ko amasezerano ameze. Bambwiye tujye gukinira i Butare nagenda, bambwiye tujye gukorera imyitozo i Gisenyi …ndi umukozi bo nibo ba databuja.”
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana bari bagiye kubashyigikira
Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, Gicumbi FC yasubiye inyuma umwanya umwe ihita ijya mu murongo utukura ku mwanya wa 15 n’amanota 21 irushwa na Marines ya 14 amanota abiri gusa Okoko yavuze ko afite icyizere ko mu mikino itanu isigaye bazitwara neza ku buryo nta kabuza iyi kipe izaguma mu cyiciro cya mbere.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *