
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 3 Kanama 2024, mu gihugu cya Tanzania hateganyijwe umunsi wa Simba Day. Ni umunsi uzizihizwa hakinwa umukino uzahuza iyi kipe ya Simba SC na APR FC yo mu Rwanda.
Simba Day ni umunsi washyizweho n’ikipe ikina umukino w’amaguru yo muri Tanzania yitwa Simba SC wizihirizwaho ibirori byo kwitegura umwaka w’imikino itandukanye.
Simba Day yu’uyu mwaka, iteganyijwe taliki 3 Kanama 2024 kuri Sitade ya Benjamin Mkapa. Hateganyijwe umukino uzahuza ikipe ya Simba SC na APR FC yo mu Rwanda. Ni ku nshuro ya 15 uyu munsi uzaba wizihijwe. Ni mu gihe kandi iyi kipe ya Simba SC izaba y’izihiza imyaka 88 imaze ishinzwe imbere y’abafana
Barenga ibimbi 60.
Uyu munsi kandi wari watangijwe n’icyumweru cya Simba kizwi nka ’Simba week’ yatangiye taliki ya 24 Nyakanga mu rwego rwo kumenyekanisha umunsi nyamukuru wa Simba Day.
Ikipe ya Orlando Pirates na Sekhukhune United ni zimwe mu makipe yari yatekerejweho gukina na Simba kuri Simba Day, ariko haza kwemezwa ikipe ya APR FC yo mu Rwanda .
Aho ikipe ya APR FC yatangaje ko gukina na Simba SC kuri Simba Day bizabafasha kwitegura imikino ya CAF Champions League bafite, aho bazatangirara mu ijonjora rya mbere bahura na Azam FC yo muri Tanzaniya.
Amateka ya Simba SC
Simba Sc ni ikipe y’umupira wa maguru yo muri Tanzania mu mujyi wa Dar-es Salaam. Yashinzwe mu 1936 yitwa Queen nyuma iza guhindurirwa izina yitwa Sunderland.
Mu 1971 nibwo yaje kwitwa Simba SC, iza no guhabwa akabyiniriro ka Wekundu wa Msimbazi ((The Reds of Msimbazi) bishingiye ku ibara ry’umutuku ry’imyenda bambara yo murugo.
Simba SC imaze gutwara ibikombe 22 bya shampiyobna ya Tanzania, ikaba ifite ibikombe by’igihugu bitanu (5) ndetse iri no mu makipe yatwaye CECAFA inshuro esheshatu (6).
Simba yakirira imikino yabo yo mu rugo kuri Benjamin Mkapa Stadium, ikaba ibarwa mu makipe 10 ya mbere hano ku mugabane w’Afurika .
Umwaka ushize w’imikino mpuzamahanga CAF Champions League, ikipe ya Simba SC yakoze amateka yo kugera muri ¼ cy’iri rushanwa.
Simba SC kandi ni imwe mu makipe afatwa nk’akize muri Afurika y’uburasirazuba kuko ibarirwa agaciro ka Miliyari 6 z’amashilingi ya Tanzaniya, zingana na milliyoni 5 zama dollari nk’uko byagaragaye muri raporo ya 20219-2020.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *