Kurt Zouma yagaragaye afite igitiyo ari gukora igihano yahawe nyuma yo gukubita injangwe
Yanditswe: Monday 13, Jun 2022
Myugariro wa West Ham Kurt, Zouma waherukaga guhura n’uruva gusenya nyuma y’amashusho yagiye hanze ari gukubita imigeri injangwe [ipusi] ,yahanishijwe igihano cyo gukora imirimo rusange ndetse yanahise ayitangira aho yagaragaye ari gukura imyanda ku muhanda.
Myugariro Zouma waguzwe miliyoni 30 z’amapawundi n’iyi kipe yo mu Burasirazuba bwa London,ashobora kuba yari yizeye akazi koroshye ariko yagaragaye akora isuku muri ruhurura.
Amagana y’abaturage yashoboye gukora akazi adahembwa (…)
Myugariro wa West Ham Kurt, Zouma waherukaga guhura n’uruva gusenya nyuma y’amashusho yagiye hanze ari gukubita imigeri injangwe [ipusi] ,yahanishijwe igihano cyo gukora imirimo rusange ndetse yanahise ayitangira aho yagaragaye ari gukura imyanda ku muhanda.
Myugariro Zouma waguzwe miliyoni 30 z’amapawundi n’iyi kipe yo mu Burasirazuba bwa London,ashobora kuba yari yizeye akazi koroshye ariko yagaragaye akora isuku muri ruhurura.
Amagana y’abaturage yashoboye gukora akazi adahembwa bitewe no kwitwara nabi muri Covid, ariko nta mahirwe yahawe Zouma w’imyaka 27.
Abashinzwe kugenzura ibyo bihano babwiye Zouma na murumuna we Yoan wimyaka 24 ko bazakora igihano cyabo kumugaragaro.
Kandi aba bombi baburiwe ko imirimo ishobora kuzakomera kuko hazabamo gukoresha ibitiyo,amasuka, gutoragura imyanda, kubungabunga ibibanza,n’ibindi.
Bisobanura ko Zouma afite amahirwe yo kwambara ikoti rya hi-vis kugira ngo akore igihano cy’imirimo rusange kizamara amasaha 180 kandi umwaka w’imikino mushya uri hafi.
Ikinyamakuru The Sun cyerekanye amashusho ya Snapchat mabi, yafashwe na Yoan, agaragaza Zouma atera imigeri no gukubita inshyi injangwe ze 2 muri Gashyantare.
Bombi bakatiwe kiriya gihano kubera guhohotera inyamaswa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *