skol
fortebet

Kwishima nabi byabyariye akaga Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Saturday 04, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo arashidikanywaho ku mukino wa mbere w’umutoza mushya, Ralf Rangnick wa Manchester United kuri iki cyumweru kubera akavune ko mu ivi yagize ubwo yishimiraga igitego cyo kuri Arsenal.

Sponsored Ad

Kubura kwa Ronaldo byaba ari ikibazo gikomeye hakiri kare kuri Rangnick, wemeje ko yiteze ibyiza kuri uyu rutahizamu w’imyaka 36.

Amakuru aturuka muri United aravuga ko uyu munya Portugal ashobora kuba yarababaye mu ivi kubera kwishimira igitego asimbuka mu kirere, nyuma yo gutsinda penaliti y’intsinzi mu mikino wo kuwa kane,United yatsinze Arsenal 3-2 kuri Old Trafford.

Ronaldo yaje gusimburwa ku munota wa 88 maze ahita yerekeza mu rwambariro aho kujya ku ntebe y’abasimbura.

Hari ubwoba ko Ronaldo ashobora kunanirwa kwinjira mu buryo bw’imikinire bwa Rangnick bwo kwiruka cyane no gusatira ariko uyu mutoza mushya yarahiye ko azamushyira imbere.

Rangnick uratangira akazi ahura na Crystal Palace ejo, yagize ati: “Buri gihe ugomba guhuza uburyo bwawe bw’imikinire cyangwa igitekerezo cyawe cy’umupira w’amaguru n’abakinnyi ufite.

Nabonye uko Cristiano yahanganye na Arsenal mu gice cya kabiri afite imyaka 36, ​​ni umunyamwuga utangaje.

“Ku myaka ye, sinigeze mbona umukinnyi umeze neza ku mubiri nkawe. Aracyari umukinnyi ushobora gukora itandukaniro byoroshye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa