skol
fortebet

KWIZERA Olivier yasubiye mu ikipe ya Rayon Sports [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 30, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi yingingwa cyane na Rayon Sports ngo ayongerere amasezerano,yemeye kuyisubiramo nyuma yo kwishyurwa amafaranga yasabaga n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports ryitwa Rocket.
Kwizera Olivier wari wasezeye ruhago mu mezi ashize, yongereye amasezerano yo gukomeza gukinira Rayon Sports.Kwizera Olivier yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kwiyongera.
Rayon Sports yari ifite ikibazo kigaragara cy’umunyezamu kuko Bashunga Abouba na Bonheur batari ku (...)

Sponsored Ad

Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi yingingwa cyane na Rayon Sports ngo ayongerere amasezerano,yemeye kuyisubiramo nyuma yo kwishyurwa amafaranga yasabaga n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports ryitwa Rocket.

Kwizera Olivier wari wasezeye ruhago mu mezi ashize, yongereye amasezerano yo gukomeza gukinira Rayon Sports.Kwizera Olivier yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kwiyongera.

Rayon Sports yari ifite ikibazo kigaragara cy’umunyezamu kuko Bashunga Abouba na Bonheur batari ku rwego rwo hejuru ariyo mpamvu ibifashijwemo na Rocket yishyuye miliyoni bivugwa ko ari 8 FRW uyu munyezamu.

Kwizera Olivier yari amaze iminsi atari mu mupira w’amaguru nyuma y’aho mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021,atangaje ku mugaragaro ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru.

Icyo gihe yabwiye Radio Flash FM ati “Uyu mwaka w’imikino nta kipe n’imwe nzakinira kuko nta kipe mfitiye amasezerano, biri muri gahunda zanjye kuba narekeraho gukina umupira w’amaguru, sinavuga ko ari igihe runaka nsezeye kuko hari gahunda zanjye ngiye kwerekezamo ariko mbaye nsezeye umupira w’amaguru.

“Ni ibintu bimaze igihe, si ibintu bije aka kanya, ni intego zanjye nihaye ndumva igihe cyari kigeze ngo mbishyire mu bikorwa”.

Kwizera watangiye guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu muri2015, yazamukiye muri Isonga FC, anyura mu makipe atandukanye arimo Proline na Vision FC, aza kwerekeza muri APR FC mu 2013 kugeza 2016.

Nyuma yo kuva muri APR FC, Kwizera yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019, agaruka mu Rwanda muri Gasogi United, ayisohokamo yerekeza muri Rayon Sports.

Uyu munyezamu wari mu bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi, yagiye arangwa n’imyitwarire idahwitse yatumye atandukana n’amakipe yakiniye arimo APR FC na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa