skol
fortebet

Kwizera Olivier yavuze akayabo akeneye kugirango agaruke muri Rayon Sports

Yanditswe: Monday 04, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu Kwizera Olivier yabwiye umutoza Irambona Masudi Djuma ko kugira ngo agaruke muri Rayon Sports ari uko iyi kipe izabanza ikamuha miliyoni 10 z’Amanyarwanda

Sponsored Ad

Kuva muri Nyakanga 2021, ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bwagiye butangaza ko Kwizera Olivier akibafitiye amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu munyezamu w’imyaka 27 y’amavuko we yagiye atangaza ko amasezerano afitiye Rayon Sports yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2020-2021, ndetse ko iyi kipe hari amafaranga y’imishahara itigeze imwishyura.

Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzwemo na Gorilla FC igitego 1-0 ku wa Kane tariki 30 Ukwakira 2021, umutoza Irambona Masudi Djuma yahuye na Kwizera Olivier amusaba kuza gutangira imyitozo.

Uyu munyezamu yamusubije ko niba ikipe ya Rayon Sports yifuza ko ayigarukamo izabanza kumuha miliyoni 10 z’Amanyarwanda ayisinyire imyaka ibiri, gusa iyi kipe ntabwo yiteguye kuyamuha kuko iheruka gutanga arenga miliyoni esheshatu kuri Hategekimana Bonheur wakiniraga Espoir FC.

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Nkuru ‘Amavubi’.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo yabarizwagamo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Tariki 4 Kamena 2021, Kwizera Olivier yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi, nyuma yo gufungurwa ku itariki ya 22 Nyakanga yasezeye umupira w’amaguru, tariki 12 Kanama yisubiyeho agaruka muri ruhago ahita ahamagarwa mu y’Igihugu aza kuyirukanwamo tariki 20 Kanama 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa