Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yavuze ku kudahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, agaragaza ko ari igihe kitaragera kugira ngo agirirwe icyizere.
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje ku wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026, nyuma y’umukino wo kwishyura muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium, urangira Rayon Sports itsinze Police FC kuri penaliti 4-2, kuko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu mikino ibiri.
Kwizera Olivier ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare runini ku kuba Gikundiro yarakomeje, kuko usibye gutsinda penaliti ya kabiri, yanakuyemo imipira myinshi yabazwe mu mukino hagati.
Abajijwe ku kwitwara neza kwe muri uyu mukino ndetse n’indi yose ariko ntahamagarwe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yavuze ko ataracika intege.
Yagize ati “Uhitamo ni amahitamo ye, njye nzakomeza nkore ibyo nkwiriye kuba nakora, buriya igihe nikigera buriya nzahamagarwa. Ndi Umunyarwanda nkunda igihugu, nkunda no gukinira Ikipe y’Igihugu. Ntabwo nakinira Rayon Sports ngo Ikipe y’Igihugu nimpamagara nanjye kwitaba.”
Kwizera Olivier uri mu banyezamu b’Abanyarwanda bameze neza, yahishuye ko nta kipe iratangira kumuganiriza, nubwo ari kugana ku mpera y’amasezerano ye y’amezi atandatu muri Rayon Sports.
Abanyezamu bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ni Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs FC, Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC.
Aba bose ndetse na bagenzi babo bahamagawe, bazahagararira u Rwanda mu mikino ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali, kuva tariki ya 26 kugeza 30 Werurwe 2026.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *