skol
fortebet

Kwizera Olivier yavuze ku kwirukanwa mu mwiherero w’Amavubi yigarika Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 31, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu Kwizera Olivier wakiniraga Rayon Sports umwaka ushize ariko ubu bikaba bitazwi aho azerekeza yavuze ko kumwirukana mu mwiherero w’Amavubi ari akagambane kakozwe mu kumwangisha abafana.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye B&B FM, yavuze ko atigeze abwirwa ikosa yakoze mbere yo kwirukanwa ndetse yemeza ko ibyabaye byari bigamije kumwangisha abafana.

Ati "Ubundi baravuga ngo ucuruza ibyaha ntajya ahomba kuko ntaho abirangura, abanshinja ibyo byaha bafite ubushobozi, kuri njye numva bari kubanza kumbwira ikosa nakoze mbere yo kunyirukana.

Narabyutse ngiye kujya mu myitozo bambwira ko ntari bukore, nagumye kuri Hoteli noneho njya ku cyumba cy’umutoza nshaka kumusobanurira, ambwira ko bafashe umwanzuro w’uko ndi butahe. Namubajije ikosa nakoze yanga kugira icyo ambwira.”

Avuga ko abona ari umugambi wacuzwe wo kumwangisha abafana kuko akantu kose kabaye gakabirizwa, we abona nta kibazo kuko nta tegeko yishe.

Ati "Ubundi baravuga ngo ucuruza ibyaha ntajya ahomba kuko ntaho abirangura, abanshinja ibyo byaha bafite ubushobozi...Ku byabaye ntacyo nabirenzaho, nibaza impamvu ahubwo abantu bahora bangendaho ikibaye cyose kigahita kijya mu itangazamakuru, ubwo bukangurambaga bwo kunyangisha abantu kuki ari njyewe? Ni ukubera iki?”

Kwizera Olivier wakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, yahakanye ko nta masezerano ayifitiye ahubwo iri kubangamira uburenganzira bwe.

Ati “Njye icyo nzi nasinye umwaka umwe udafite andi mabwiriza, nasabye amasezerano yanjye kuva umwaka ushize muri Kanama ubwo nasinyaga kugeza nubu barayanyimye."

Kwizera yavuze ko yagiye abona amakipe arimo abiri yo muri Angola, Young Africans yo muri Tanzania, Gor Mahia yo muri Kenya n’izindi zo hanze ariko yabuze ibaruwa imurekura kuko Rayon Sports yayimwimye.

Uyu musore yavuze ko agiye gushaka indi kipe akinamo kuko aricyo cyihutirwa ndetse yemeza ko Rayon Sports nta masezerano bafitanye.

Ibitekerezo

  • Kwizera. Ntiyimenya niba aliwe batoteza
    Uruhare rwe mukwanga gutotezwa nuruhe
    Uwamubwiye gucenga ninde?
    Byamuviliyemo igitego
    Ninde wamuhaye ibiyobyabwenge

    Niba hali nuwo byarakaje bigatuma ategeka ko bamwirukana mu Mavubi .nyirabayazana niwe
    Nahindure uburyo bwo kubaho akundwe
    Amahirwe yo kumesa izinarye yali muli Rayon
    Ikuzwe.akazayivamo neza .none Arongera icyaha
    KU bindi.
    Wikwihenura kw,Ikipe ya Rubanda cisha macye
    Uvugwe neza.uhabwe umugisha ujyiyushaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa