skol
fortebet

Kwizera Olivier yishimiye kongera gukaruka gukinira mu mujyi wa Kigali

Yanditswe: Friday 24, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuzamu w’ikipe ya Bugesera FC Kwizera Olivier yishimiye kongera kugaruka gukinira mu mujyi wa Kigali ngo abantu bitegure Olivier batigeze babona.
Kwizera Olivier utari mu abakinnyi umutoza Mashami yatwaye gukina na Espoir bitewe n’uko uyu musore yagize ibyago akabura umuntu(apfusha), ngo Bugesera niza gukinira mu umujyi wa Kigali bizaba ari byiza cyane.
Mu iminsi mike ikibuga Bugesera yakiriragaho bagiye gutangira kugitunganya kugira ngo kimere neza ku buryo amakipe azajya ajya kuhakinira (...)

Sponsored Ad

Umuzamu w’ikipe ya Bugesera FC Kwizera Olivier yishimiye kongera kugaruka gukinira mu mujyi wa Kigali ngo abantu bitegure Olivier batigeze babona.

Kwizera Olivier utari mu abakinnyi umutoza Mashami yatwaye gukina na Espoir bitewe n’uko uyu musore yagize ibyago akabura umuntu(apfusha), ngo Bugesera niza gukinira mu umujyi wa Kigali bizaba ari byiza cyane.

Mu iminsi mike ikibuga Bugesera yakiriragaho bagiye gutangira kugitunganya kugira ngo kimere neza ku buryo amakipe azajya ajya kuhakinira atabyinubira. Bivuze ko muri icyo gihe cyose Bugesera izaba yakirira mu mujyi wa Kigali ku ikibuga cya Kicukiro.

Aganira n’ikinyamakuru Umuryango Olivier yagitangarije ko yishimiye bikomeye kugaruka gukinira mu umujyi wa Kigali kuko hari byinshi bizamufasha.

Yagize ati "mu byukuri ndumva nishimye kuba ngiye kuba nagaruka gukinira mu mujyi wa Kigali, abakunzi banjye bazabona byinshi, kuko iki kibuga dukiniraho ntago kimeze neza ku buryo cyakwemerera gukora ibyo ushaka byose, ntago ibyo wakorera ku Amahoro cyangwa Kicukiro wabikorera hano."

Yakomeje agira ati "Bugesera ni ikipe nziza, ifite abakinnyi beza bafite ubushobozi bwose, umunsi twaje ku ikibuga cyiza nibwo abantu bazabibona."

Kwizera Olivier twabibutsa ko kuva yatangira gukina umupira abikora nk’akazi yakiniye mu mujyi wa Kigali gusa ubwo yakiniraga ikipe ya APR FC, yayivuyemo umwaka ushize yerekeza Iburasirazuba mu ikipe ya Bugesera FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa