skol
fortebet

Kwizera Pierrot abona Kone, Camara na Masudi Djuma nk’abantu babafashishe cyane kwitegura Onze Créateurs

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2017

Sponsored Ad

Kwizera Pierrot avuga ko kuba bafite Kone na Camara bakomoka hariya muri Mali bababwiye uburyo ikipe ya Onze Créateurs ikina ukongeraho inama z’umutoza Masudi Djuma yabahaye, bizeye kuzakura umusaruro mwiza muri Mali.
Umukunnyi w’umurundi ukina mu ikibuga hagati aganira na Umuryango yavuze ko ikipe ya Onze Créateurs ari ikipe ikina imipira miremire nk’uko bagenzi babo bakinana muri Rayon Sports babibabwiye bakaba bariteguye bagendeye ku imikinire yiyo kipe. Masudi Djuma utoza iyi kipe we akaba (...)

Sponsored Ad

Kwizera Pierrot avuga ko kuba bafite Kone na Camara bakomoka hariya muri Mali bababwiye uburyo ikipe ya Onze Créateurs ikina ukongeraho inama z’umutoza Masudi Djuma yabahaye, bizeye kuzakura umusaruro mwiza muri Mali.

Umukunnyi w’umurundi ukina mu ikibuga hagati aganira na Umuryango yavuze ko ikipe ya Onze Créateurs ari ikipe ikina imipira miremire nk’uko bagenzi babo bakinana muri Rayon Sports babibabwiye bakaba bariteguye bagendeye ku imikinire yiyo kipe. Masudi Djuma utoza iyi kipe we akaba yarasabye abasore be kutagenda bagiye kugarira ahubwo ko bagomba kumva ko bagiye gukina, ibintu uyu musore avuga ko ari bimwe mu ibyabongereye akanyabugamo ko kumva ko bashoboye.

Yagize ati"ni ikipe dufiteho amakuru y’uburyo ikina kuko twabajije Kone na Camara batubwira ko ari ikipe ikomeye ku impande, ikina imipira miremire cyane, natwe twiteguye dukurikije ayo makuru abo basore baduhaye kandi bizadufasha cyane ni amahirwe kuba tubafite mu ikipe yacu."
"Umutoza yaduhaye inama zikomeye zatumye tunafunguka mu umutwe, yatubwiye ko tutagomba kumva ko tugiye kugarira kuko ntacyo twugarira dufite, yatubwiye tugomba gukina tugashaka intsinzi akazi tukakarangiriza muri Mali ku buryo i Kigali bizatworoherera."

Ibi Pierrot yabitangaje mbere y’uko burira Indege berekeza muri Mali aho yanasabye abafana ba Rayon Sports kubaba hafi kuva bagiye kugeza bagarutse kandi bakanitegura kwakira umusaruro wose bazazana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa