Umurundi Kwizera Pierrot niwe wongeye gutorwa nk’umukinnyi wahize abandi muri uyu mwaka w’imikino igihembo ahawe ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya nyuma y’uko ni umwaka w’imikino uheruka nawo yari yanikiye bagenzi be.
Uyu musore ukina hagati abigezeho nyuma y’aho yafashije ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.Benshi mu bakurikiranira hafi iyi kipe bemeza ko ariwe wayoboraga abakinnyi n’umukino wa Rayon Sports cyane ko imikino yasibye ari mbarwa.
Kwizera Pierrot (...)

Kwizera Pierrot abigezeho nyuma yo gutsinda Wayi Yeka na Usengimana Danny bari bahanganye.
Nyuma yo kwegukana iki gihembo yagize ati "Ndashima abakinnyi ,abafana ba Rayon Sports. Batubaye inyuma.Ndashima AZAM na Ferwafa. Iki gihembo ni icya Fan Club zose za Rayon Sports."
Muri uyu muhango waberaga muri Marriot Hotel hahembwe abakinnyi mu ngeri zitandukanye aho tugiye kubagezaho amafoto yaranze uyu muhango dukesha urubuga rwa Ruhagoyacu.
Abatsindiye ibihembo n’amafaranga bahembwe
Umukinnyi w’umwaka yabaye Kwizera Pierrot.yahembwe Miliyoni imwe.
Uwatsinze ibitego byinshi: Danny Usengimana. Yahawe ibihumbi 500 by’amanyarwanda
Hahembwe ikipe y’umwaka
Igitego cy’umwaka ni cya Rusheshangoga yatsinze Sunrise FC.Yahawe ibihumbi 100
Umusifuzi w’umwaka abaye Twagirumukiza Abdoul.Yahawe sheke y’ibihumbi 400 000Frw
Umusifuzi wo ku ruhande w’umwaka : Ndagijimana Theogene
Umutoza w’umwaka : Irambona Masudi Djuma wa Rayon Sports.yahembwe ibihumbi 750
Umutoza wazamuye urwego rwe : Seninga Innocent.Yahembwe ibihumbi 500
Umunyezamu w’umwaka: Ndayishimiye Eric Bakame wa Rayon Sports yahembwe ibihumbi 400
Umukinnyi utanga icyizere :Biramahire Abeddy Police FC
Fan Club y’umwaka hahembwe 3 : March Generation Online Fan Club,Online fan club ya APR FC na Gikundiro Forever ya Rayon Sports . Buri imwe ikazahabwa ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umufana w’ umwaka yabaye Asman wa As Kigali wahembwe ibihumbi 100.
Hahembwe Police y’igihugu. Igihembo cyakiriwe na CIP Mayira Jean de Dieu asanzwe avugira Police FC
Hahembwe ishyirahamwe ry’abanyamakuru AJSPOR ku bufatanye bagaragaje mu guteza imbere shampiyona yo mu Rwanda. Bahembwe sheke y’ibihumbi 300.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *