skol
fortebet

Kwizera Pierrot yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports [Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 09, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi Kwizera Pierrot ukina mu kibuga hagati, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports yigeze gukinira ndetse akanayibera kapiteni,kuwa 28 Mutarama 2022.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Gashyantare 2022 nibwo yatangiye imyitozo nyuma yo kuva mu Burundi.
Iyi myitozo kandi yagaragayemo abakinnyi bose bashya ba Rayon Sports barimo
Musa Esenu, Bukuru Christophe, Kwizera Pierrot, Ishimwe Kevin na Mael Dindjeke.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi yageze mu (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi Kwizera Pierrot ukina mu kibuga hagati, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports yigeze gukinira ndetse akanayibera kapiteni,kuwa 28 Mutarama 2022.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Gashyantare 2022 nibwo yatangiye imyitozo nyuma yo kuva mu Burundi.

Iyi myitozo kandi yagaragayemo abakinnyi bose bashya ba Rayon Sports barimo
Musa Esenu, Bukuru Christophe, Kwizera Pierrot, Ishimwe Kevin na Mael Dindjeke.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi yageze mu Rwanda muri Mutarama 2015, aho yasinyiye Rayon Sports ku masezerano y’umwaka umwe n’igice mu gihe mu mpeshyi ya 2016 yasinye indi myaka ibiri.

Yabaye umukinnyi w’Umwaka mu Rwanda mu myaka ibiri ya nyuma akinira Rayon Sports.

Kwizera Pierrot wigeze gukinira ikipe ya Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bakoranye amateka nayo yo kugera bwa mbere mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ndetse inagera muri 1/4 cy’iyo mikino.

Muri Kanama 2018, Kwizera yerekeje muri Al Oruba Sports Club yo muri Oman nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye muri Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa