skol
fortebet

Kwizera Pierrot yamaze kwerekeza muri AS Kigali

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 23, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi Kwizera Pierrot ukina hagati mu kibuga yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kuva mu ikipe yakinagamo mu gihugu cya Oman yitwa Al Oruba Sur Sports Club.

Uyu mukinnyi wo hagati yubatse izina rikomeye mu ikipe ya Rayon Sports yagezemo mu mwaka wa 2015 akayitwariramo ibihembo 2 byikurikiranya by’umukinnyi w’umwaka.

Uyu munsi taliki ya 23 Nzeri 2019, nibwo Kwizera Pierrot yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka 2,ku mafaranga angana na miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, akazajya ahembwa ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Kwizera yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya Shampiyona cy’umwaka wa 2017/2018 n’igikombe cy’Amahoro mu mwaka wari wawubanjirije.

Ni umwe mu bagize uruhare rwo gufasha Rayon Sports kwerekeza mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup, iba ikipe ya mbere mu Rwanda iyerekejemo bwa mbere mu mateka kuva yahindurwa uburyo akinwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa