skol
fortebet

Kwizera Pierrot yatangaje icyo azibukira kuri Katauti nagira amahirwe yo kuba umutoza

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2017

Sponsored Ad

• Kwizera Pierrot yatangaje ko aramutse abaye umutoza azibukira Katauti ku kuntu yakundaga gutsinda no gutera morali abakinnyi
• Katauti yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri taliki 14 Ugushyingo 2017 urupfu rwe rwahuriranye n’urwa Hategekimana Bonaventure Gangi.

Sponsored Ad

Umukinnyi Kwizera Pierrot yatangaje ko ikintu kimwe yakwibukira kuri Ndikumana Hamad Katauti ari umuhati wo gutsinda yagiraga no gutera akanyabugabo abakinnyi be igihe bari gushaka igitego.


Ubwo yaganiraga na Radio 10 mu gitondo ibasanze aho Katauti yari atuye,Kwizera Pierrot yatangarije iyi Radio ko yababajwe n’urupfu rw’umutoza we ndetse avuga ko naramuka abaye umutoza azamwibukari ku kuntu yakundaga gutsinda ndetse n’ukuntu yateraga akanyabugabo abakinnyi mu gihe bari gushaka igitego.

Yagize ati “Yari umutoza wagiraga ishyaka ndetse icyo nzamwibukiraho nimba n’uko yari umutoza wakundaga gutsinda ndetse yakundaga kudutera akanyabugabo igihe twabaga twabuze igitego.Imana imwakire”.

Uyu mukinnyi uri mu bo Rayon Sports igenderaho yihanganishije umuryango wa nyakwigendera ndetse amushimira ukuntu yakundaga akazi ke ndetse akakitangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa