skol
fortebet

Kyle Walker yashyingiranwe n’umukunzi we yaciye inyuma kenshi

Yanditswe: Sunday 02, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Kyle Walker yashyingiranwe rwihishwa n’ umukunzi we bakundanye bakiri abana nubwo yagiye avugwaho kumuca inyuma inshuro nyinshi.
Myugariro wa Man City, ufite imyaka 31, yashyingiranywe na Annie Kilner - wamubabariye kubera kumuca inyuma inshuro eshatu harimo no kubyarana umwana n’undi mugore.
Aba bombi bashakanye bafitanye abana batatu, bivugwaga ko bakoze ikirori gito kubera Covid ikomeje kwiyongera.
Nyuma yaho icyamamare kuri Instagram, Lauryn Goodman cyibarutse umuhungu w’uyu (...)

Sponsored Ad

Myugariro Kyle Walker yashyingiranwe rwihishwa n’ umukunzi we bakundanye bakiri abana nubwo yagiye avugwaho kumuca inyuma inshuro nyinshi.

Myugariro wa Man City, ufite imyaka 31, yashyingiranywe na Annie Kilner - wamubabariye kubera kumuca inyuma inshuro eshatu harimo no kubyarana umwana n’undi mugore.

Aba bombi bashakanye bafitanye abana batatu, bivugwaga ko bakoze ikirori gito kubera Covid ikomeje kwiyongera.

Nyuma yaho icyamamare kuri Instagram, Lauryn Goodman cyibarutse umuhungu w’uyu mukinnyi nyuma yo gusambana, Annie yagize ati: "Ibyo yankoreye ndetse n’abana bacu ni amahano."

Icyakora, uwahaye amakuru The Sun dukesha iyi nkuru,yagize ati: “Birakwiye ko twavuga ko banyuze muri byinshi byiza n’ibibi mu myaka yashize ariko barabirenze barakundana.

"Imana izi byose, ariko nabo barabizi.Ntabwo bifuzaga ko hagira ubinjirira. Bashakaga gusa gushyingiranwa. ”

Bombi bahuriye mu mujyi wa Sheffield umukobwa afite imyaka 15 undi 17.

Ariko uyu mukinnyi w’inyuma yakoze amahano kuva yagurwa miliyoni 50 z’amapawundi yerekeza muri City avuye muri Spurs muri 2017.

Ubwa mbere, yavuzwe ko yasambanye kenshi n’umukobwa uzwi kuri TV witwa Laura Brown bari mu modoka ya Bentley ye.

Annie yaje kumwirukana mu rugo rwabo rwa Cheshire ariko baza gusubirana.

Yongeye kumwirukana ubwo yamenyaga ko Lauryn yateye inda yibarutse.

Yimukiye mu nzu y’igorofa yishyura amapawundi 8000-buri kwezi hafi hanyuma afatwa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ubwo yari yararanye n’indaya 2.

Ariko aba bombi bashyingiranywe imbere y’abashyitsi n’umwanditsi muri hoteri y’inyenyeri eshanu ya Mottram Hall muri Cheshire mu mpera zUgushyingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa