skol
fortebet

Kylian Mbappe arashinjwa kugirira ishyari umukinnyi bakinana mu ikipe y’igihugu

Yanditswe: Friday 02, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappe ukinira ikipe ya PSG n’Ubufaransa arashinjwa kugirira ishyari mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihugu Antoine Griezmann kubera akamaro ayifitiye by’umwihariko mu gutuma habaho guhuza umukino.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Ubufarana busezerewe n’Ubusuwisi muri 1/16 cya Euro 2020 kuri penaliti 5-4,inkuru zikomeje kuvuga nabi Ubufaransa by’umwihariko Kylian Mbappe.

Ikinyamakuru L’Equipe kivuga ko nyuma yo guhusha penaliti kuri uriya mukino,Mbppe atamerewe neza na gato.

Amakuru ahari aravuga ko Mbappe atameranye neza na Griezmann ahanini bitewe nuko uyu musore w’imyaka 22 afitiye ishyari Griezmann kubera akamaro afitiye ikipe y’Ubufaransa.

Bivugwa ko kuba Mbappe yarasabye ko Karim Benzema agaruka byatumye Griezmann atakaza uburyo bwe bw’imikinire.

Mbappe yashinjwe kwikunda cyane muri Euro ndetse atashakaga gukinana n’abandi ahubwo yifuzaga kwigaragaza wenyine.

Uyu rutahizamu utanga icyizere yavuye mu mikino ya Euro 2020 nta gitego atsinze nubwo yakinnye imikino yose.

Didier Deschamps yanze kunenga uyu rutahizamu we muto avuga ko batsinzwe nk’ikipe.Ati “Ikipe yose yunze ubumwe mu rwambariro.Nta wavuga ngo runaka niwe wakoze amakosa.

Kylian azi inshingano ze.Nubwo atatsinze ibitego ariko hari ibikorwa byatanze umusaruro yakoze ndetse yafashe umwanzuro wo gutera iriya penaliti kandi nta n’umwe wamurakariye.

Navuganye n’abakinnyi.Muzi ko iyi kipe ikomeye Twagiranye ibihe byiza.Birababaje cyane kuba tuvuyemo ariko hari ibintu byinshi twakoze neza muri uyu mukino nubwo atari byose gusa dukomeje gutekereza kuri uyu mukino ntacyo byatumarira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa