skol
fortebet

Kylian Mbappe ashobora kudakina na Real Madrid muri Champions League

Yanditswe: Monday 07, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Paris Saint-Germain ishobora kuzaba idafite Kylian Mbappe ku mugoroba wo ku wa gatatu mu mukino wo kwishyura wa UEFA Champions League izasura Real Madrid, kubera imvune yagize.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa no muri Espagne, uyu rutahizamu umeze neza yavunikiye mu myitozo uyu munsi kandi bivugwa ko aracishwa mu cyuma mu masaha 48 ari imbere.
Urugero rw’imvune ya Mbappe ntiruramenyekana ariko Mauricio Pochettino azabira ibyuya nabura uyu musore w’imyaka 23 (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Paris Saint-Germain ishobora kuzaba idafite Kylian Mbappe ku mugoroba wo ku wa gatatu mu mukino wo kwishyura wa UEFA Champions League izasura Real Madrid, kubera imvune yagize.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa no muri Espagne, uyu rutahizamu umeze neza yavunikiye mu myitozo uyu munsi kandi bivugwa ko aracishwa mu cyuma mu masaha 48 ari imbere.

Urugero rw’imvune ya Mbappe ntiruramenyekana ariko Mauricio Pochettino azabira ibyuya nabura uyu musore w’imyaka 23 watsinze igitego cyiza cyane ku munota wa nyuma mu mukino ubanza wahuje aya makipe ari guhatana muri 1/16.

Idrissa Gueye yakandagiye ikirenge cya Mbappe nyuma yo guhusha umuserebeko yamuteye mu myitozo. Ariko, isuzuma ryibanze ryagaragaje ko nta kintu gikomeye cyabaye, yaba kuvunika bisanzwe cyangwa igufwa.

Mbappe arongera gukorerwa scan nyinshi mbere y’uko iyi kipe ifata umwanzuro niba azajyana muri Espagne n’ikipe ya PSG.

Amakuru y’imvune ya Mbappe n’ikibazo gikomeye kuri Pochettino kuko uyu musore yagize uruhare runini muri Champions League y’uyu mwaka kuko afite 64% ku bitego PSG imaze gutsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa