Rutahizamu Kylian Mbappe ashobora guhatirwa kwirukana mama we nk’ushinzwe kumushakira amasoko kubera amategeko.
Itegeko rishya ryamenyekanye ribuza Madamu Fayza Lamari gukomeza gukora nk’uhagarariye umukinnyi.
Madamu Lamari yabaye umuntu w’ingenzi mu mwuga wa Mbappe,kuko yahagarariye umuhungu we yaba muri Monaco na Paris Saint-Germain.
Icyakora, Marca ivuga ko uyu Mufaransa ashobora guhatirwa kumusimbuza undi mushya.
Amategeko mashya ya Fifa,agaragaza ko Lamari nta ruhushya rwo kugurisha no guhagararira abakinnyi afite.
Madamu Lamari ntabwo yashyizwe ku rutonde rwa Fifa rw’abemerewe kugurisha abakinnyi kandi ntiyemerewe guhagararira umukinnyi w’umupira w’amaguru.
Lamari ntashobora kubona uru ruhushya mbere ya Gicurasi 2024 kandi agomba kubanza gutsinda ikizamini gihabwa abahagarariye abakinnyi.
Ashobora kandi kuregwa muri Fifa aramutse akomeje kuba uhagarariye Mbappe, ibyo bikaba bishobora gutuma acibwa akayabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *