skol
fortebet

Kylian Mbappe na Olivier Giroud bari kurebana ay’ingwe mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa

Yanditswe: Friday 11, Jun 2021

Sponsored Ad

Ba rutahizamu 2 b’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa barimo Olivier Giroud na Kylian Mbappe bakomeje kurebana ay’ingwe nyuma y’aho Giroud agiye mu binyamakuru akavuga ko abakinnyi barimo Mbappe banze kumuha imipira ku mukino wa gicuti wa Bulgaria.

Sponsored Ad

Mbappe akimara kumva ibyo Giroud yatangaje,yahise yemeza ko ashaka gushyira hanze ubutumwa bwo gusubiza Olivier Giroud.

Nubwo aba bombi bari kurebana nabi bari mu ikipe y’Ubufaransa “Les Bleus”yatwaye igikombe cy’isi muri 2018 mu Burusiya ndetse bari bafite umwanya wo kubanza mu kibuga.

Aba bakinnyi bombi bagiriwe icyizere na Didier Deschamps muri iyi Euro 2020 ariko Giroud ashobora gutakaza umwanya wa mbere kubera Benzema wagarutse.

Nyuma y’uko atsinze ibitego 2 muri 3-0 batsinze Bulgariya kuwa kabiri,Giroud yabwiye itangazamakuru ati “Nagiye nceceka kubera ko rimwe na rimwe nirukaga ariko imipira ntizingereho.

Ntabwo navuga ko mpora niruka neza ariko nkunda gutanga ibisubizo mu rubuga rw’amahina.”

Ikinyamakuru l’Equipe cyavuze ko Mbappe yarakajwe cyane n’amagambo ya Giroud ndetse yifuza gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru akamusubiza.

Deschamps, akimara kumva uyu mwuka mubi uri mu ikipe yabwiye abanyamakuru ati “Iyo ubonye imipira igihe cyose uyisabye ibintu biguma uko byari bisanzwe,ariko rutahizamu ati ‘nirutse kandi yari akiri mu kibuga hagati.Rimwe na rimwe ntabwo imipira ijya imbere,hari igihe igenda gake.Ntabwo iki ari ikibazo cya Mbappe cyangwa undi muntu.”

Ubufaransa buzatangira imikino ya Euro 2020 bukina n’Ubudage kuwa Kabiri,bukurikizeho Portugal na Hungary mu itsinda F burimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa