Umubano wa Kylian Mbappe na Neymar muri Paris Saint-Germain ukomeje kuba mubi cyane muri uyu mwaka w’imikino ndetse ngo ubangamiye bikomeye ubwumvikane bw’ikipe.
Biravugwa ko Mbappe adashaka na gato uyu munya Brazil mu ikipe, mu gihe Neymar w’imyaka 30 ngo asigaye atangazwa ’n’ubushobozi uyu rutahizamu w’Ubufaransa w’imyaka 23 yahawe.’
Ibyo byagaragaye cyane kuva PSG yamena banki ikabasha kumvisha Mbappe gutera umugongo Real Madrid,akongera amasezerano mashya mu mpeshyi.
Ikinyamakuru (…)

Ikinyamakuru L’Equipe kiri mu bitangaza amakuru mpamo mu Bufaransa kivuga ko umubano hagati y’aba bakinnyi wifashe nabi cyane kuva shampiyona itangiye.
Kivuga ko mu mpeshyi ishize, Mbappe yashyigikiye byimazeyo igurishwa rya Neymar, wageze muri iyi kipe ikomeye mu bufaransa kuva mu 2017,ubwo umuyobozi wa siporo Luis Campos yashakaga gukora impinduka mu ikipe.
kugenda kwa Neymar ntikwashobotse ndetse ngo uyu rutahizamu yamaze kumenya neza ko Mbappe yashyize imbaraga mu kumvisha ubuyobozi kumugurisha.
Nubwo aba bakinnyi bombi bagaragara bamwenyura ku mugaragaro kugira ngo berekane ko ibintu byose ari byiza ndetse bakishimira igitego hamwe,inyuma ibintu biba bicika ndetse ngo ntibacana uwaka.
L’Equipe ivuga ko Lionel Messi yagiye akora nk’umuhuza kugira ngo PSG ikomeze kwitwara neza.
Mu gihe ntamukinnyi n’umwe muri bo wigeze avuga kuri iki kibazo ubwo bari mu mikino mpuzamahanga iheruka, byinshi biri kuvugwa inyuma.
Mbappe, nyuma y’umukino Ubufaransa bwatsinze Autriche, yagize ati: ’Mfite ubwisanzure bwinshi hano [hamwe n’Ubufaransa], I Paris, biratandukanye, ntabwo aribyo. Nasabwe gukina imbere, biratandukanye. ’
Neymar, nyuma y’uko Brazil itsinda Ghana muri Le Havre, yabajijwe ku mibanire ye na Mbappe. Yasubije ati ’Njye na Kylian?’ ahita ava mu kiganiro.
Muri Kanama habaye kutumvikana hagati y’aba bakinnyi bombi bapfuye penaliti mu mukino PSG yatsinzemo Montpellier ibitego 5-2.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *