skol
fortebet

Kylian Mbappe wongeye gutorerwa kuba umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa yavuze ku hazaza he

Yanditswe: Monday 16, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappe uri mu ba mbere ku isi,yaraye atorewe kuba umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa ku nshuro ya 3 yikurikiranya ahita anatanga za ko ahazaza he arahatangaza vuba kuko yamaze guhitamo ikipe azakinira umwaka utaha.
Mbappe uri kuvugisha benshi kubera amatsiko y’ikipe azakinira umwaka utaha hagati ya PSG na Real Madrid,yavuze ko ahazaza he arahatangaza vuba aha ndetse ko yamaze guhitamo.
Kylian Mbappé yagize ayti "Nzatangaza ku mugaragaro icyemezo cyanjye cy’ejo hazaza mbere (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappe uri mu ba mbere ku isi,yaraye atorewe kuba umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa ku nshuro ya 3 yikurikiranya ahita anatanga za ko ahazaza he arahatangaza vuba kuko yamaze guhitamo ikipe azakinira umwaka utaha.

Mbappe uri kuvugisha benshi kubera amatsiko y’ikipe azakinira umwaka utaha hagati ya PSG na Real Madrid,yavuze ko ahazaza he arahatangaza vuba aha ndetse ko yamaze guhitamo.

Kylian Mbappé yagize ayti "Nzatangaza ku mugaragaro icyemezo cyanjye cy’ejo hazaza mbere yuko ninjira mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa muri Kamena".

Mbappe yavuze ko ari ikibazo cy’iminsi mike gusa hanyuma agashyira ku mugaragaro aho azakina mu mwaka utaha.

Abari hafi ya Real Madrid bavuze ko "ifite ibyiringiro bikomeye kuruta mbere hose nyuma y’ibiganiro bagiranye na Mbappe n’abamuhagarariye mu minsi yashize,kuko ngo bamuhaye uburenganzira bwisumbuye ku bwo Cristiano Ronaldo yari afite mu gucuruza isura ye.

Ikipe ya Paris Saint-Germain iheruka kuzamura ibyo yahaga Kylian Mbappe kugira ngo ayigumemoariko bategereje icyemezo cya nyuma cya Kylian Mbappe gusa Real Madrid niyo iri mu mutwe w’uyu musore uhabwa amahirwe yo kuzegukana Ballon d’Or nyinshi mu gihe kiri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa