Kylian Mbappe yaba yemeye kuzakinira Real Madrid umwaka utaha
Yanditswe: Monday 08, Jan 2024

Rutahizamu wa Paris St-Germain,Umufaransa Kylian Mbappé w’imyaka 25 yemeye amasezerano yo kwerekeza muri Real Madrid igihe amasezerano ye azaba arangiye.
Ikinyamakuru Foot Mercato cyatangaje ko uyu mukinnyi yamaze kwemerera iyi kipe kuzayikinira umwaka utaha ndetse ngo amasezerano yasinywe mu minsi mike ishize.
Mbappe yinjiye mu mezi atandatu ya nyuma y’amasezerano ye bisobanuye ko yemerewe gusinyira indi kipe imbanzirirzamasezerano.
Uyu mukinnyi umaze guhamagarwa inshuro 75 mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa aho yayifashije gutwara igikombe cy’isi ndetse anayigeza ku mukino wa nyuma wacyo muri 2022.
Mbappe mu mpeshyi ishize yandikiye PSG ayibwira ko atazayongerera amasezerano ndetse ko n’umwaka wa 3 uri mu masezerano atazawuvugurura.
Madrid yemereye Mbappé umushahara uri munsi y’uwo yari yamwemereye mu biganiro bagiranye mu 2022. (Athletic)
Icyakora hari amakuru avuga ko Mbappé agifite uburenganzira bwo kwerekeza muri Premier League.
Manchester United na Liverpool bivugwa ko ari andi makipe ashobora kubona uyu rutahizamu uri mu beza ku isi.
Bivugwa ko hari indi kipe yo muri Saudi Arabia yaba yarashatse Kylian Mbappe arayihakanira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *