skol
fortebet

Kylian Mbappe yabwiye ibanga rikomeye Pogba ku buzima bwe muri PSG

Yanditswe: Wednesday 23, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappe yumvikanye abwira mugenzi we bakinana mu Bufaransa Paul Pogba ko ubuzima bwo mu ikipe ya PSG bumaze kumurambira.
Ubwo Paul Pogba yabazaga Kylian Mbappe uko ibintu byifashe mu ikipe ye, yamusubije ati: ’’ Ndarambiwe. ’’
Uyu mukinnyi w’icyamamare muri PSG, Kylian Mbappe, yakajije ibihuha ku bijyanye n’ejo hazaza he nyuma y’aya mashushoyakwirakwiye avuga ko ’arambiwe’ubwo yahuraga na Paul Pogba bakinana mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.
Uyu musore w’imyaka 23 arashaka cyane (...)

Uyu musore w’imyaka 23 arashaka cyane kwerekeza muri Real Madrid muri iyi mpeshyi cyane ko n’amasezerano ye azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Ibiganiro hagati y’uyu mufaransa na Real bivugwa ko byakajije umurego nyuma yo gusezererwa mu buryo bubabaje kwa PSG muri Champions League.

Mbappe,umaze gutsinda ibitego byinshi mu Bufaransa kugeza ubu aho afite 15 mu mikino 26 ya Ligue 1,yahishuye kenshi ko ashaka kwerekeza ahandi mu mpeshyi.

Urwambariro rwa PSG bivugwa ko rwacitsemo ibice muri iki gihe, cyane cyane hagati y’abakinnyi bakomoka muri Amerika y’Epfo n’Abafaransa nyuma yo gusezererwa muri Champions League nkuko RMC Sport ibitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa