skol
Kigali

Kylian Mbappe yafotowe ari mu mujyi wa Madrid

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 May 2022

Nkuko Cadena Cope yabitangaje,rutahizamu Kylian Mbappé ari i Madrid aherekejwe na Achraf Hakimi n’undi witwa Nabil byatumye benshi bakeka ko agiye kuvugana n’ikipe ya Real Madrid bivugwa ko imushaka cyane.

Uyu mukinnyi wa PSG ngo agiye kumara iminsi myinshi muri uyu mujyi kuko ikipe ye ifite ikiruhuko kugeza kuwa gatatu.Uyu mukinnyi ngo kuri uyu wa mbere yagiye kuri resitora yitwa Leña.

Mbappé na Hakimi bari muri iyi resitoray’ahitwa Paseo de la Castellana,iri ku kilometero kimwe gusa uvuye ku kibuga Santiago Bernabéu.

Biravugwa ko iki cyumweru gishobora kurangira yafashe icyerekezo cy’aho azakina.

Kuba Mbappé yageze i Madrid byongeye gutuma benshi bavuga ko uyu mukinnyi ukiri muto ashobora kuba yifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid mu mwaka w’imikino utaha.

Uru rugendo ruratuma iibihuha bikomeza cyane mu mezi abiri ari imbere cyane ko amasezerano yagiranye na PSG aazaba arangiye hanyuma uyu mukinnyi agafata icyemezo cya nyuma kijyanye n’ahazaza he.

Amakuru yizewe aravuga ko uruzinduko rwe rugamije kwidagadura. Nubwo byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa ko umuryango we nawo uraza kubonana vuba na Real Madrid, kuri ubu kuyerekezamo ntabwo biraba.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ikipe y’u Rwanda y’abaterengeje 13 yakiriwe mu buryo butangaje i...

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 13 iherutse kwegukana igikombe cy’Isi...
26 May 2022 0

Marcus Rashford yambitse impeta umukobwa bakundanye kuva mu bwana...

Rutahizamu Marcus Rashford yambitse impeta umukunzi we bakundanye bakiri...
26 May 2022 0

Amakipe yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2022 yamaze kumenyekana

Ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya yihimuye kuri Zamalek, yayitsinze ku...
26 May 2022 0

Jose Mourinho yakoze agahigo gakomeye nyuma yo guhesha AS ROMA igikombe cya...

Umunya Portugal,Jose Mourinho yabaye umutoza wa mbere utwaye ibikombe byose...
26 May 2022 0

Perezida wa Kiyovu Sports yahishuye igishobora kuzaba nibadatwara igikombe...

Mvukiyehe Juvenal, uhagarariye ikipe ya Kiyovu Sports yahishuye ingamba...
25 May 2022 0

Bitunguranye Jado Castar yeguye muri FRVB ku mpamvu zikomeye

Umunyamakuru Bagirishya Jean De Dieu uzwi ku izina rya Jado Castar...
25 May 2022 0