skol
fortebet

Kylian Mbappe yahishuye ibanga benshi batamenye mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Kylian Mbappe wigaragaje cyane mu gikombe cy’isi yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko nubwo yitwaye neza mu gikombe cy’isi ,yakinnye afite ikibazo cy’umugongo ariko ntibyamubuza gutsinda ibitego 4.

Sponsored Ad

Uyu musore uri kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera imikinire ye yo ku rwego rwo hejuru kandi afite imyaka 19 yonyine,yabwiye ikinyamakuru France Football ko yahishe ko afite imvune y’umugongo igihe kirekire kugeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi batsinzemo Croatia 4-2 aho yatsinzemo igitego cya 3.

Yagize ati “Ni byiza gutuma abo muhanganye batabona aho mufite intege nke,kuko bashobora kubyungukiramo bakaba ariho batsindira.Niyo mpamvu abatoza n’abakinnyi twahishe ko mfite imvune y’umugongo kugeza ku mukino wa nyuma.”

Mbappe yatowe nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu gikombe cy’isi,ndetse atsinda ibitego 4 mu irushanwa ryose aho yakoze agashya ko kuba undi mukinnyi ukiri muto watsinze igitego ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi nyuma ya Pele.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa