skol
fortebet

Kylian Mbappe yahishuye uko PSG yamubujije kugenda mu mpeshyi ishize

Yanditswe: Tuesday 05, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain,Kylian Mbappe,yahishuye ko azava muri iyi kipe ku buntu nyuma y’aho yanze kumugurisha amafaranga menshi mu mpeshyi ishize muri Real Madrid.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi w’Umufaransa, ufite imyaka 22,amasezerano ye azarangirana n’uyu mwaka w’imikino ariko ubu amakipe yo mu mahanga aritegura guhanganira kumuha amasezerano y’integuza muri Mutarama 2022 mbere yo kumwegukana ku buntu ku ya 1 Nyakanga 2022.

Mbappe yatangaje ko yahaye PSG amahirwe yose yo kubona amafaranga mu kumugurisha aho kugendera ubuntu.

Uyu mukinnyi wifuzwa na Real Madrid yatangaje ko yabwiye abayobozi ba Parc des Princes ko yifuza kugenda muri Nyakanga - ashimangira ko atazasinya amasezerano mashya.

Mbappe yatangaje ko yabwiye abayobozi ba PSG hakiri kare kugira ngo barebe ko bashobora kumugurisha byibuze miliyoni 162 z’amapawundi yakoreshejwe muri 2018 ntibabyemere.

Mbappe yabwiye RMC Sport ati: "Nasabye kugenda,kuva umunsi ntashakaga kongera amasezerano mashya, nifuzaga ko iyi kipe imbonamo amafaranga kugira ngo bazane umusimbura mwiza.

"Iyi kipe yampaye byinshi, mpora nishimye mu myaka ine maze hano - kandi n’ubu ndacyahari.Nbivuze kare kugira ngo ikipe igire icyo ikora.

Nashakaga ko buri wese asohoka muri ibi neza,ko buri wese agira icyo abona,tukumvikana neza kandi tukubahana.

Narababwiye nti "niba mudashaka ko ngenda,ndahaguma."

Uyu rutahizamu yavuze ko atigeze yanga ibiganiro na Leonardo inshuro 6 cyangwa 7 nkuko byavuzwe ahubwo ko icyemezo cye cyo kugenda cyari icya nyuma nta kindi yari akeneye.Yavuze ko yasabye kugenda mu kwezi kwa Nyakanga kugitangira.

Ibitekerezo

  • Mbape ko yibitseho igikoresho ra.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa