skol

Kylian Mbappe yahishuye umukino wamubabaje cyane mu yo yatsinzwe

Yanditswe: Friday 09, Sep 2022

featured-image

Nubwo Mbappe amaze kugera kuri byinshi mu mupira wamaguru, umudari wa Champions League ukomeje kumunanira ari nayo mpamvu yemeza ko umukino wa nyuma batsinzwe na Bayern Munich igitego 1-0 muri iri rushanwa ariwo wamubabaje cyane.
Nubwo afite imyaka 23 gusa,Mbappe amaze gutwara ibikombe byinshi birimo n’igikombe cy’isi giheruka muri 2018.
Abajijwe n’ikinyamakuru Wall Street Journal gutsindwa kwamubabaje cyane, Mbappe yashubije ati: "Igihe twatakazaga Champions League hamwe na Paris. (…)

Nubwo Mbappe amaze kugera kuri byinshi mu mupira wamaguru, umudari wa Champions League ukomeje kumunanira ari nayo mpamvu yemeza ko umukino wa nyuma batsinzwe na Bayern Munich igitego 1-0 muri iri rushanwa ariwo wamubabaje cyane.

Nubwo afite imyaka 23 gusa,Mbappe amaze gutwara ibikombe byinshi birimo n’igikombe cy’isi giheruka muri 2018.

Abajijwe n’ikinyamakuru Wall Street Journal gutsindwa kwamubabaje cyane, Mbappe yashubije ati: "Igihe twatakazaga Champions League hamwe na Paris. Twatsinzwe ku mukino wa nyuma.Iyo urangije umukino, utwara umudari wawe, ukabona igikombe, ariko intabwo aba ari icyawe. Ibyo ni ibintu bidasanzwe, ariko ubwo ni ubuzima.

"Mvugishije ukuri, nashakaga kurira. Uba ushaka kurira gusa. Uba ushaka kuba wenyine. [Ariko] ni kimwe mu bigize amateka yawe, kandi ugomba kuzamura urwego kugira ngo uzagaruke kandi utsinde."

Nubwo yari afite imyaka 21 gusa kuri uwo mukino wa nyuma, Mbappe yari amaze gushimangira ko ari kizigenza mu mupira w’amaguru.

Kubabara kwe ntibyatewe gusa no gutsindwa ahubwo byatewe n’uko nta bikorwa bikomeye yakoze muri uwo mukino wabereye i Lisbon.

Uyu mukino wababaje Mbappe wabaye muri 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa