
Rutahizamu Kylian Mbappé yamaze kumenyesha Perezida wa PSG, Nasser Al Khelaifi ko azava muri iyi kipe ku buntu mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Ibikubiye mu kugenda kwe ntibiramenyekana neza nkuko Umunyamakuru ukomeye mu gutangaza ibijyanye n’isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi,Fabrizio Romano,abitangaza.
Icyakora uyu yavuze ko Kylian Mbappé azava i Paris mu mpeshyi.
Umwanzuro wemejwe 100% nkuko Nasser Al Khelaifi yabimenyeshejwe uyu munsi.
Ikipe ya PSG na Mbappe bazaganira ku byerekeye kugenda kwe mu mezi ari imbere.
Real Madrid ikomeje kwiga ku masezerano ya Mbappé ndetse ifite icyizere cyuzuye cyo kumwegukana.
Kylian Mbappé azasoza amasezerano ye muri PSG mu mpeshyi ndetse ngo yemeye guhara agahimbazamusyi ka miliyoni 200 z’amayero yari yemerewe guhabwa naramuka yubahirije aya masezerano agiye kurangiza.
Aya mafaranga ngo yemeye kuyahara ngo iyi kipe izayaguremo umusimbura.
Kylian Mbappé yifuza kwerekeza muri Real Madrid gusa ntabwo barumvikana neza kuko uyu yasabye byinshi birimo kuba umukinnyi uhembwa menshi kurusha abandi no guhabwa 60% by’amafaranga azinjira mu gucuruza isura ye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *