Kylian Mbappe yarakajwe n’ibyo Perezida wa FFF yavuze kuri Zidane
Yanditswe: Monday 09, Jan 2023
Rutahizamu Kylian Mbappe yihutiye kuvugira umunyabigwi Zinedine Zidane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa [FFF],yavugaga ko atari kwitaba telefoni ye iyo amuhamagara amusaba akazi ko gutoza ikipe y’igihugu.
Perezida wa FFF,Noel Le Graet,yavuze ko atitaye ku kazi Zidane azakora mu minsi iri imbere aho yemeje ko atigeze yizera ko Zidane yigeze yifuza gutoza Les Bleus ariko ko atari no kumwitaba iyo amuhamagara akamusaba.
Byavuzwe (…)

Byavuzwe ko uyu wahoze ari umutoza wa Real Madrid,yanze imirimo myinshi kugira ngo atoze Ubufaransa ariko mu mpera z’icyumweru gishize FFF yatangaje ko yongereye amasezerano Didier Deschamps azageza 2026.
Le Graet yabwiye RMC Sport ati "Zidane yaba yaragerageje kumpamagara?Oya rwose,nta nubwo nari kwitaba telefoni ye.Kumubwira ngo ashaka akandi kazi mu ikipe?nakore gahunda ashaka indi kipe cyangwa ikindi gihugu atoza."
Ayo magambo ntiyashimishije Mbappe kuko yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Zidane ari umunyabigwi ukwiriye kubahwa.
Ati "Zidane n’Ubufaransa,ntabwo dukwiriye gusuzugura umunyabigwi kuriya."
Hari amakuru avuga ko Zidane yanze gutoza USA na Brazil kuko nta kindi gihugu yifuza gutoza uretse Ubufaransa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *