Kylian Mbappé yasangiye ku meza amwe na Perezida Macron na Emir wa Qatar
Yanditswe: Wednesday 28, Feb 2024

Kylian Mbappé yabonanye na Emir wa Qatar na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku mugoroba wo ku wa Kabiri,tariki ya 27 Gashyantare 2024.
Kylian Mbappé yagiye muri Élysée Palace ku butumire bwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Uretse kuhahurira na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yahahuriye na Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi.
Ku meza y’ibiganiro nta cyakomojweho ku hazaza he muri PSG yamaze kumenyesha ko atazakomeza kuyikinira. Amakuru menshi amwerekeza muri Real Madrid.
Mbappe uzwiho kugirana umubano mwiza na perezida w’Ubufaransa, yasuhuje Perezida Macron nyuma yo kugera ahabereye ibi birori.
Macron yahise abwira Mbappe ati: "Ugiye kudutera ibibazo byinshi".
Mu bihe byashize, Macron yinjiye mu bibazo by’iyi kipe kuko ari umwe muri bake bemeje Mbappe gusinya amasezerano aheruka muri PSG ubwo yari hafi kwerekeza mu ikipe y’inzozi ze, Real Madrid.
Uyu musore w’imyaka 25, n’umukinnyi w’ingenzi muri PSG,kuko amaze gutsinda ibitego 32 muri uyu mwaka w’imikino.
Hagati aho, amasezerano ye azarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino ndetse amahirwe menshi nuko azerekeza i Santiago Bernabeu.
Ibitangazamakuru byinshi byatangaje ko yamenyesheje PSG icyemezo yafashe cyo kuyivamo,nyuma y’uyu mwaka w’imikino, kuko Real Madrid iri imbere mu kumusinyisha.
Mbappe ntabwo yigeze ahisha ko yifuza gukinira Real Madrid, ikunda kugira impano zikomeye mu mupira w’amaguru ku isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *