Rutahizamu wa PSG,Kylian Mbappe yahakanye amakuru yavugaga ko yibasiraga mugenzi we Neymar nyuma yo kumvikana agira inama bagenzi be ati "Murye neza mumasinzire neza "nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 mu rugo na Bayern Munich.
Uyu kizigenza wa PSG yaburiye bagenzi be ko bakeneye kuzaba bari mu mimerere myiza cyane niba bashaka kuzatsindira iyi kipe i Munich mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cy’irangiza muri Champions League.
Mbappe yagize ati "Buri wese agomba kuba muzima,musinzire neza,murye (…)
Rutahizamu wa PSG,Kylian Mbappe yahakanye amakuru yavugaga ko yibasiraga mugenzi we Neymar nyuma yo kumvikana agira inama bagenzi be ati "Murye neza mumasinzire neza "nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 mu rugo na Bayern Munich.
Uyu kizigenza wa PSG yaburiye bagenzi be ko bakeneye kuzaba bari mu mimerere myiza cyane niba bashaka kuzatsindira iyi kipe i Munich mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cy’irangiza muri Champions League.
Mbappe yagize ati "Buri wese agomba kuba muzima,musinzire neza,murye neza."
Nyuma y’amasaha make,Neymar Jr yahise yigira gukina irushanwa rya Poker hanyuma aza no kwerekeza kuri resitora ya McDonalds bituma benshi bamwibasira ko yasuzuguye inama za mugenzi we.
Mbappe yahakanye ko atavuze biriya ashaka gutunga urutoki Neymar cyane ko benshi bavuze ko yabivuze azi neza ko Neymar yikundira ibirori no gusohoka aho kwita ku mupira.
Mbappe yabwiye Prime Video ati "Bwari ubutumwa bwa buri umwe.Buri wese."
Nabonye abantu bavuga Ney n’ibyabaye nyuma y’aho...ntabwo kwari ukwibasira cyangwa ikindi kintu.Ntekereza ko mu bihe turimo ubu,tudakeneye guseserezanya.
Bwari ubutumwa nahaga buri wese kubera ko nkuko nabivuze,turamutse dufite buri wese,andi makipe yaba afite ibibazo."
Ubu ikibazo PSG ifite gikomeye n’ukwita kuri Neymar kugira ngo azabe ari muzima kuri uyu mukino w’ishyiraniro wo kwishyura uteganyijwe kuwa Gatatu tariki ya 8 Werurwe I Munich.
Uyu munya Brazil yasohowe bamuteruye nyuma yo kuvunikira mu mukino PSG yatsinze bigoranye ibitego 4-3 Lille ku cyumweru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *