skol
fortebet

Kylian Mbappe yatangaje abakinnyi 5 abona bakwiriye kuzavamo utwara Ballon d’Or batarimo Messi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 24, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umufaransa Kylian Mbappe yatunguye benshi mu batuye isi ubwo yatangazaga abakinnyi 5 abona bakwiriye gutwara Ballon d’Or akibagirwa kizigenza Lionel Messi nyamara we akishyiramo byatumye benshi bavuga ko atangiye kwiyemera.

Mbappe witwaye neza mu Burusiya mu gikombe cy’isi,yatangaje ko ari mu bakinnyi 5 bakwiye kuvamo utwara Ballon d’Or,ariko Messi we atarimo kubera ko uyu mwaka utamugendekeye neza.

Mbappe yatangaje ko yitwaye neza umwaka ushize kurusha Messi

Mu kiganiro Mbappe yagiranye na France Football yavuze ko Neymar, Cristiano Ronaldo, Luka Modric na Raphael Varane nawe ubwe aribo abona bakwiriye kuvamo uwegukana Ballon d’or.

Yagize ati “Abakinnyi 5 mbona bakwiriye kuvamo uwegukana Ballon d’Or ni Neymar, Cristiano Ronaldo, Luka Modric na Raphael Varane gusa kugira buzure nanjye nakwishyiramo.”

Mbappe yishyize mu bakinnyi 5 bakwiriye kuvamo uwegukana Ballon d’Or byatumye benshi bavuga ko atangiye kwiyemera kuko abona yarakoze cyane kurusha Messi wafashije FC Barcelona kwegukana La Liga.

Mu bakinnyi Mbappe yibagiwe harimo Mohamed Salah watsindiye ibitego 32 muri Shampiyona ndetse agafasha Liverpool kugera ku mukino wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa