skol

Kylian Mbappe yavuze amagambo akomeye nyuma yo gutsindwa na Argentina

Yanditswe: Monday 19, Dec 2022

featured-image

Rutahizamu Kylian Mbappe waraye atsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi na Argentina,yashyize avuga ikimuri ku mutima nyuma yo gushyira agahinda.
Uyu mukinnyi watsinze ibitego 3 muri uyu mukino wamaze iminota 120,yagaragaye arira cyane nyuma yo gutsindirwa kuri penaliti 4-2 na Argentina gusa Perezida Macron yaje kumwihanganisha.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ijambo rimwe gusa ati "Tuzagaruka".Ibi yabiherekeje n’ifoto ari guca imbere y’igikombe cy’isi afashe urukweto (…)

Rutahizamu Kylian Mbappe waraye atsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi na Argentina,yashyize avuga ikimuri ku mutima nyuma yo gushyira agahinda.

Uyu mukinnyi watsinze ibitego 3 muri uyu mukino wamaze iminota 120,yagaragaye arira cyane nyuma yo gutsindirwa kuri penaliti 4-2 na Argentina gusa Perezida Macron yaje kumwihanganisha.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ijambo rimwe gusa ati "Tuzagaruka".Ibi yabiherekeje n’ifoto ari guca imbere y’igikombe cy’isi afashe urukweto rwa zahabu rw’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa.

Uyu musore yatsinze ibitego 8 arusha Messi watsinze 7 nubwo yamutwaye igikombe cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Nyuma y’isaha imwe atangaje aya magambo,abasaga miliyoni bahise bakunda ubu butumwa bwe mu isaha imwe gusa.

Mbappe ari mu kuri kuko igikombe cy’isi gitaha azaba afite imyaka 27 kandi ari kumwe n’abakinnyi bakiri bato b’abahanga cyane.

Muri uyu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wakiniwe kuri Lusail Stadium, ikipe y’igihugu ya Argentine yabanje ibitego 2-0 mu gice cya mbere hanyuma iza kubyishyurwa mu minota 11 ya nyuma.

Ibitego bya Argentine byatsinzwe na Messi ku munota wa 23 kuri penaliti yari ikorewe Di Maria watezwe na Dembele hanyuma igitego cya 2 gitsindwa na Di Maria ku munota wa 36 ndetse n’igitego cya 3 gitsindwa nanone na Messi ku munota wi 108.

Ibitego by’u Bufaransa byose byatsinzwe na Kylian Mbappe, ku munota wa 80 yatsinze icya 1 kuri Penaliti, ku munota wa 81 atsinda icya 2 ndetse no ku munota wa 118 atsinda igitego cya 3 nanone kuri penaliti.

Umukino warangiye amakipe yombi ajya muri penaliti, abakinnyi bose ba Argentine bateye penallti bazinjije naho abakinnyi b’u Bufaransa bahusha ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa